Nyagatare: CODEPOITA y’aborozi b’amafi i Tabagwe yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage

Nyagatare: CODEPOITA y’aborozi b’amafi i Tabagwe yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage

Akagari ka Nyagatoma, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, habarizwa  – CODEPOITA ni koperative y’aborozi b’amafi ikorera muri aka karere, igamije guteza imbere ubworozi bw’amafi, cyane cyane ku batuye mu midugudu ya Mutungisa na Kabusunzu.

Nyakamwe Alexandre, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative akaba anari muri komite ngenzuzi yayo, yatangarije itangazamakuru akamaro ku bworozi bw’amafi bumufitiye. Yagize ati: “Ubu bworozi bufitiye akamaro kanini njye n’umuryango wanjye. Twamenye ko amafi aribwa na buri wese, nyamara mbere twatekerezaga ko ari iby’abakire. Ubu turayaroba, tukayarya ndetse tukayagurisha ku giciro cyiza.”

Yongeyeho ati: “Ubworozi bw’amafi ni inkingi y’iterambere ry’umuryango. Butuma tubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amashuri y’abana ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ikindi, amafi ni intungamubiri nziza kandi nta ngaruka mbi agira nk’inyama zitukura.”

Bamwe mu banyamuryango ba CODEPOITA harimo Ntibarekeriyo Felisiyani, Uwanzwenuwe Gaspar, Dusabeyezu Bernard, hamwe n’abategarugori nka Mukamutara Faraziya, Ntambabazi Katarina, Mukaranda Spesiyoza na Mukantabana Speransiya. Bose bishimira iterambere iyi koperative yabagejejeho. Koperative ifite abanyamuryango basanga 40, barimo igitsinagabo 20 n’igitsinagore 22.

Uretse ibyiza bagezeho, abanyamuryango ba CODEPOITA bagaragaje n’imbogamizi bahura na zo

Nyakamwe Alexandre yavuze kandi ko iyi koperative yamufashije mu bihe bikomeye. Yagize ati: “mperutse kugira ikibazo cy’uburwayi, koperative iravuza inyishyurira ibitaro bya Kanombe.” Ibi bigaragaza uburyo koperative ifasha abanyamuryango bayo mu bibazo bitandukanye.

Uretse ibyiza bagezeho, abanyamuryango ba CODEPOITA bagaragaje n’imbogamizi bahura na zo. Ikibazo gikomeye bahura na cyo ni ibiciro by’ibiryo by’amafi biri hejuru kandi bikaba kure y’aho bakorera. Basaba inzego zibishinzwe kubegereza uruganda rutunganya ibyo biryo ndetse naho bashobora kubigura bitabangoye, kugira ngo biboneke ku giciro cyiza no mu buryo buboroheye.

Nyakamwe Alexandre, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative akaba anari muri komite ngenzuzi

Ku bijyanye n’ibiciro, abanyamuryango bavuga ko amafi agura make ugereranyije n’inyama z’amatungo. Ubu ikilo cy’inyama z’inka i Tabagwe kiri ku mafaranga 5000 Frw, ikilo cy’inyama z’ihene kikaba 6000 Frw, mu gihe ikilo cy’amafi ari 3000 Frw. Ibi bituma abantu benshi barushaho kuyagura no kuyarya, bigatuma bagira ubuzima bwiza.

Iyi CODEPOITA ikomeje gufasha aborozi b’amafi mu iterambere no guteza imbere imirire myiza, ariko abanyamuryango bayo bakifuza ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo ibibazo bahura na byo bikemuke, cyane cyane ibijyanye n’ibiryo by’amafi.

Nyagatare: CODEPOITA y’aborozi b’amafi i Tabagwe yitezweho guhindura ubuzima bw’abaturage

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Leon NKUSI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *