Rutsiro mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana

Rutsiro mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana

Akarere ka Rutsiro kari kongera imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana, aho iri ku kigero kiri hejuru cyane mu Rwanda. Ubu, igwingira ku bana bari munsi y’imyaka ibiri ryageze ku kigero cya 39.5%, ariko gahunda nshya yatangijwe n’akarere yatumye iki kigero kigabanuka kigera kuri 28%. Icyakora, imibare ya Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS) yo mu mwaka wa 2020 yagaragaje ko igwingira mu karere kari ku gipimo cya 44%.

 

Mu gushaka umuti w’iki kibazo gihangayikishije, akarere ka Rutsiro katangije gahunda zitandukanye, harimo Umuganda ndetse  n’izindi . Iyi gahunda ihuriza hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze, abakozi b’ubuzima, inzobere mu buhinzi, n’abayobozi b’imidugudu kugira ngo barwanye imirire mibi n’igwingira.

Marie Chantal UMUGANWA, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rutsiro, yashimangiye uruhare rw’iyi gahunda, avuga ko yatanze umusaruro ugaragara.

Ati:“ Ubu  ni uburyo buvuguruye. Bufasha kumenya abana bafite ikibazo cy’imirire mibi no kubitaho uko bikwiye. Kuva iyi gahunda yatangira, twabashije kugabanya abana bafite iki kibazo, kigera kuri 80% mu mezi atandatu gusa.”

Marie Chantal UMUGANWA, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rutsiro

Ubu, akarere ka Rutsiro gafite intego yo kugabanya igwingira rikagera kuri 25% mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, giherereye mu murenge wa Kivumu, gifite uruhare rukomeye muri iyi gahunda.

Soeur Immaculée MANIRAGUHA, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, yagaragaje uburyo bushya bwashyizweho mu gushyigikira iyi gahunda. Ati Twahereye ku korora inkoko zitanga amagi ndetse twateye n’ibihumyo, (mushroom) n’ibindi bifite intungamubiri nyinshi hamwe n’imboga zitandukanye kugira ngo dutegure amafunguro yuzuye.”

Yasobanuye ko ikigo ubu gifite inkoko 147 zitanga amagi 120 ku munsi, ahurijwe hamwe n’ibihumyo (mushroom), bifasha kunoza indyo y’abana no kurwanya imirire mibi.

Uko iyi gahunda ifasha, biragaragazwa n’abayihabwa. Janviere TUYIHUNGIREHO, utuye mu murenge wa Kivumu, yashimiye iyi gahunda, agira ati: “Iyi gahunda yahinduye ubuzima bwanjye. Ubu  namenye uko nategura indyo yuzuye no kwita ku buzima bw’umwana wanjye.”

Ibihumyo (mushroom)

Iyi gahunda  yatangijwe mu mezi atandatu ashize ifite ingengo y’imari ya miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, yatewe inkunga n’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa. Iyi mikorere y’ubufatanye igaragaza ubushake bw’akarere bwo guhashya imirire mibi no kunoza imibereho y’abana bato.

Binyuze muri gahunda zihariye, uruhare rw’abaturage, n’ubufatanye bwa hafi, akarere ka Rutsiro karerekana uko uburyo bw’ubuhanga kandi bufatanyije bushobora gukemura ibibazo by’ubuzima bigoye, bikazana icyizere cy’ejo heza ku bana.

Imboga / Dodo

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye mu kugabanya igwingira, kuva kuri 38% mu mwaka wa 2022 kugera kuri 33% uyu munsi, kandi ifite intego yo kugera kuri 15% mu myaka itanu iri imbere, nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *