Bwa mbere mu mateka y’Amerika visi perezida w’Ubushinwa azitabira ibirori byirahira rya perezida Donald

Bwa mbere mu mateka y’Amerika visi perezida w’Ubushinwa azitabira ibirori byirahira rya perezida Donald

Donald Trump yaraye ahinduye ahazabera ibirori byose byo kumwimika nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agira uwa 47. Aho byagombaga kubera ku rubaraza rw’ingoro ikorerwamo n’inama nshingamategeko nk’uko byari bisanzwe bigenda, byimuriwe mu cyumba kinini cy’iyo ngoro cyitwa Rotunda, kubera imbeho ikaze izaba ihari.

Biteganyijwe ko ku munsi w’iyimikwa rya Trump, i Washington DC hazaba hakonje bikabije, kugeza kuri dogere Celsius 11 munsi ya zero. Ibyo bivuze ko ahantu hose hanze hari amazi, azaba yahindutse urubura ku buryo imodoka yaranyuraho itashobora kurumena. Iyo mbeho ikabije izaba ivanze n’imiyaga myinshi. Imbeho nk’iyo yaherukaga kugaragara mu murwa mukuru wa Amerika, Washington, DC, hashize imyaka 40.

Mu butumwa Donald Trump yacishije ku rubuga rwe Truth Social, yavuze ko yategetse ko ibirori byo kumwimika bibera mu nzu y’inama nshingamategeko aho kubera hanze yayo, mu rwego rwo kurinda abateganya kubyitabira.

Yagize ati: “ Navuze  ko ibikorwa byose byo kunyimika, birimo ijambo nzavuga,  n’abandi bazavuga, ndetse n’amasengesho byose bizabera mu cyumba cya Rotunda. Abategetsi batandukanye bazaba batumiwe hamwe n’abayobozi ba Amerika. Bizaba ari ibirori by’umwihariko cyane,  cyane ku bazabikurikira kuri televiziyo.”

Donald Trump yavuze ko sitade nini yitwa Capital One Arena izaba ifunguye ku bashaka kurebera hamwe ibirori by’amateka byo kumwimika. Yagize ati: “ Defile yitiriwe Perezida izabera muri iyo stade. Nkimara kurahira, nanjye nzahita njya guhura n’ibihumbi by’abantu bazaba bahari. Umunsi wo kwishimira intsinzi yanjye uzabera muri iyo stade ku Cyumweru saa cyenda, nk’uko byari biteganyijwe. Imiryango izaba ifunguye guhera saa moya za mu gitondo.

Polisi ishinzwe umutekano w’ingoro ikorerwamo inama nshingamategeko na Sena ya Amerika yatangaje ko igice cyo hanze ya stade kizaba gifunze kubera imbeho. Abazemererwa kwinjira ni abaguze amatike y’imbere muri stade.

Itsinda rishinzwe gutegura ibirori byo kurahira kwa Trump mu nteko ishinga amategeko ryavuze ko kwimurira ibirori mu nzu bizatuma bamwe mu batumirwa badashobora kubyitabira.

Ibirori byo kwimika Perezida wa Amerika biheruka kubera mu ngoro y’inama nshingamategeko mu 1985, ubwo Perezida Ronald Reagan yarahiraga.

Icyemezo cyo kwimura ibirori by’uno mwaka cyatangajwe nyuma y’igihe gito Ubushinwa butangaje ko muri ibyo birori buzaserukirwa na visi perezida wabwo Han Zheng. Ni ubwa mbere mu mateka y’Amerika umuyobozi w’Ubushinwa yitabiriye ibirori by’iyimikwa rya perezida.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKONDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *