Leta y’u Rwanda Ikomeje Gushyira Imbaraga mu Kurengera Uburenganzira bwa Muntu
Leta y’u Rwanda yishimira intambwe yateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’isuzuma rya UPR no gufatanya n’abafatanyabikorwa. Ingabire Jesolin na Ndayisaba Ericky bagarutse ku ngamba zo kurengera uburenganzira bw’umwana, umugore, abafite ubumuga, n’abagororwa, no gushakira ibisubizo abavuga ko barenganyijwe.
Ingabire Jesolin, umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera mu Ishami ry’Ubutabera Mpuzamahanga, akaba ashinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye.
Yagize ati: “Ibyemezo by’isuzuma rya UPR ( Universally Period Reviewe) twabyakiriye neza, turabinoza, kandi tuzabishyikiriza inzego zibishinzwe, harimo Minisiteri y’Ubutabera. Tuzakomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo kugira ngo uburenganzira bwa muntu burusheho kubahirizwa.”
Yakomeje avuga ko uyu mwaka wa 2024 usanze bari mu myiteguro ya raporo y’isuzuma rya UPR, aho bareba aho bageze mu gushyira mu bikorwa ibyemezo 160 Leta y’u Rwanda yemeye.
Yagize ati: “Uburenganzira bwa muntu ni urugendo rudahagarara. Ntabwo twavuga ko duhagaze neza , ahubwo dushyira imbaraga mu bice bikigoranye kugira ngo hatagira usigara inyuma.”

Ndayisaba Ericky, umuhuza bikorwa by’umuryango utari uwa Leta witwa Associoation Modeste et Innocent (AMI), yagaragaje ko ibikorwa byabo bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu binyuze mu bukangurambaga, aho bigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no gukora ubuvugizi ku bahungabanyirijwe. Yagize ati: “Twifashisha ubufatanye n’inzego zitandukanye, harimo iz’ubutabera n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo dukemure ibibazo by’abavuga ko barenganyijwe.”
Yakomeje avuga ko ishyirahamwe rye rijya risura za tranziti centres kugira ngo barebe niba amabwiriza yubahirizwa. Ati: “Iyo dusanze hari ibibangamiye uburenganzira bwa muntu, dukorana n’inzego zose kugira ngo dushake ibisubizo kandi dufasha abavuga ko barenganyijwe. Dukomeza guharanira ko buri wese ahabwa uburenganzira bwe nta kuvangura.”
Yasoje avuga ko bita ku burenganzira bw’umwana, umugore, abafite ubumuga, n’abagororwa, kandi ko bashyira imbaraga mu gushaki ibisubizo ku ibibazo byose bigaragaye. Ati: “Twese turi bamwe, nta muntu uruta undi, kandi buri wese agomba guhabwa agaciro nk’umuntu.”


Umwanditsi: Alex RUKUNDO
