Mu Rwanda, hagiye kuba iserukiramuco rigamije kugaragaza umuco nyafurika
Mu Rwanda, hagiye kuba iserukiramuco rigamije kugaragaza umuco nyafurika binyuze muri muzika gakondo, ryiswe Unveil Africa Festival. Iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi bakunzwe muri muzika ya gakondo mu Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2024, muri Onomo Hotel habereye ikiganiro n’itangazamakuru, aho abategura iri serukiramuco batangaje byinshi ku myiteguro bari bamaze gukora mu gihe hasigaye iminsi itatu gusa ngo abakunzi ba muzika gakondo baryoherwe n’ibyateguwe.
Abahanzi bazitabira iri serukiramuco barimo Ruti Joel, Victor Rukotana, Itorero Intayoberana, Himbaza Club, Chris Neat, J-Sha, n’umukirigitinanga Sibonyitore. Iki gikorwa kizayoborwa n’umunyamakuru Nzeyimana Luckman wo kuri RBA.

Alice, umwe mu bateguye iri serukiramuco, yatangaje ko rizaba ku nshuro ya mbere kandi rizakomeza kuba ingarukamwaka. Yavuze ko hagamijwe guteza imbere umuco nyarwanda, cyane cyane ugasakazwa mu rubyiruko. Yanavuze ko hateganyijwe ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza bazitabira bari kumwe n’ababyeyi babo, bazinjirira ku buntu.
Julius Mugabo, uri mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko bamaze amezi atatu bagitegura, yasobanuye ko bahisemo izina ‘Unveil’ mu ‘kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi iri rikazana iserukiramuco ngaruka mwaka aho biteganyijwe ko rizagenda ribera no mubindi bihugu, aho bazajya bataramirwa n’abahanzi Nyarwanda nabandi basanzwe muri icyo gihugu bazajya baba bagiyemo.

Julius yanahishuye ko iri serukiramuco rizitabirwa n’abantu b’ingeri zose, harimo n’abayobozi bakomeye bo mu Rwanda no muri Afurika.
Iserukiramuco Unveil Africa Festival rizabera mu Mujyi wa Kigali, muri Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Ibiciro by’amatike byo kwinjira:
- Bisoke: 10,000 Frw
- Muhabura: 25,000 Frw
- Karisimbi: 50,000 Frw

Amatike aragurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga: www.noneho.com. Ushobora no gukanda HANO kugira ngo ugure itike cyagwa mukagana kuri Uncles Restaurant & Lounge, Camellia, Makuza Plaza cyangwa kuri Kigali Protocol Office.











Umwanditsi: Alex RUKUNDO
