Ndayisaba Emmanuel: Abafite Ubumuga Barashoboye kandi Bagomba Gufashwa Kugera ku Iterambere
Ku wa 29 Ugushyingo 2024, i Kigali habaye igikorwa cyo guhemba abafite ubumuga bagaragaje umuco wo kwitwara neza no kwesa imihigo. Iki gikorwa cyatewe inkunga n’ikigo Rwanda Hanga Kazi, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo IGIHE, GOODRICH, n’ibindi bigo bitandukanye. Hatanzwe inama ku buryo abantu bakwiye kwitwara cyangwa kubana n’abafite ubumuga. Hanasobanuwe ko abafite ubumuga ari abana nk’abandi, bafite uburenganzira bungana n’ubw’abadafite ubumuga.
Uwamahoro Deborah, ushinzwe imibereho myiza y’abakozi mu kigo Masaka, yatangaje ko 60% by’abakozi bakorana n’iki kigo bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yavuze ko abafite ubumuga bashoboye ibintu byose umuntu udafite ubumuga ashobora gukora.
Mu magambo ye, yagize ati: ” abafite ubumuga ni abantu bashoboye nk’abandi. Ikibigaragaza ni uko iki gihembo twahawe kigaragaza ubushake bwa Masaka bwo gukorana n’abafite ubumuga, kuko twabonye ko badakwiye guhezwa kandi bafite ubushobozi.”

Ikigo Masaka kimaze imyaka 10 gikorana n’abantu bafite ubumuga, aho batangiye bakorana n’abakozi batanu gusa bafite ubumuga. Ubu, igice cyose cy’abakozi b’iki kigo kigizwe n’abantu bafite ubumuga, bigaragaza intambwe yatewe mu guteza imbere uburinganire mu kazi.
Deborah yakomeje ashimangira ko abafite ubumuga bagaragaza umusaruro ufatika mu kazi kabo. Yagize ati: “Twabonye ko abafite ubumuga ari abantu bashoboye nk’abandi. Mu mirimo bakora, bayikora neza kandi bangatanga umusaruro ushimishije. Muri macye, abafite ubumuga barashoboye.”
Yaboneyeho gushishikariza ibigo byose, byaba ibyigenga cyangwa ibya Leta, gukorana n’abafite ubumuga no kubaha amahirwe angana n’ay’abandi. Ati: “Abafite ubumuga ni abantu bashoboye kandi bita ku kazi bakora. Iyo ubahaye akazi, ntabwo barangara cyangwa ngo bijyire mu bindi; ibyo bakora babikora neza kandi bakarangiza akazi kabo neza.”

Iki gikorwa cyo guhemba abafite ubumuga cyabaye intambwe ikomeye mu kugaragaza ubushobozi bwabo no guhamagarira abandi gukorana na bo, hagamijwe iterambere rirambye.
Nzinda Victor, umwe mu bafite ubumuga akaba n’umuvugabutumwa mu Itorero Vivate Kabunga, yavuze ko urugendo rwe rw’ubuzima rwari rugoye kubera imyumvire mibi y’abantu ku bafite ubumuga. Yagize ati: “Kubaho kwanjye byari bigoye cyane kuko abantu batari basobanukiwe ko abafite ubumuga bashoboye. Rimwe na rimwe najya kurangura ibicuruzwa, ariko aho nageraga bakansanganiza ibiceri, bibwira ko nje gusabiriza kandi atari byo binzanye. Hari n’abavuga ko ntacyo nshoboye.”
Nzinda yashimye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere abafite ubumuga no kubaha amahirwe angana n’ay’abandi. Yongeyeho ati: “Ubu ngubu, twatewe inkunga, dufite ijambo kandi ntitukisuzugura. Nka njye, nahawe igihembo cy’umuntu witwaye neza, kandi gifite icyo kivuze: ni igihembo cy’intangarugero mu gutanga urugero rwiza ku bandi bafite ubumuga n’abadafite ubumuga.”
Nzinda yakomeje ashimangira ko ibikorwa bye by’ingenzi ari ugufasha abandi, yaba abo mu muryango cyangwa ahandi. Ati: “Nabaye intangarugero mu gufasha abandi kwiga no kwiyubaka. Ibyo ni ibikorwa byiza byatumye mpabwa iki gihembo.”

Nubwo yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo gusekwa, gusuzugurwa, no kwakirwa nabi mu gihe yashakaga serivisi, ibyo ntibyigeze bimuca intege. Ati: “Bavuga ko ntashoboye cyangwa ngo bansanganize ibiceri, ariko ibyo byose byatumye ndushaho gukomera. Naharaniye kwibeshaho, aho kuba umutwaro ku bandi, kandi ibyo nibyobyatumye mba uwo ndiwe ubu.”11
Nzinda yashimangiye ko abafite ubumuga badakwiriye guhishwa cyangwa ngo bagirirwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Yagize ati: “Guheza abafite ubumuga, cyane cyane abana, no kubatoteza ni umuco ukwiye gucika burundu mu muryango nyarwanda.”
Yasoje asaba ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga ndetse n’abandi bantu muri rusange kudaha akato abafite ubumuga. Ati: “Iyo umuntu ufite ubumuga ahawe agaciro kandi agafashwa, nawe ashobora kwibeshaho ndetse akabeshaho n’abandi. Nanjye ubu nibeshaho kandi mfasha n’abandi.”
Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga mu Rwanda, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ubukene mu bafite ubumuga no gufasha abadafite ubushobozi ari intego ikomeye. Yagize ati: “Iyo ubonye ibikorwa nk’ibi bigaragaza aho abafite ubumuga bageze bakora, ukareba uburyo bibumbiye mu makoperative cyangwa abihangiye imirimo, uba ubona ko bishmishije.”

Yagarutse ku kamaro ko guhindura imyumvire y’abafite ubumuga. Ati: “Abafite ubumuga ntibakwiye kwiheza cyangwa kwiyumvisha ko badashoboye, ngo batekereze ko ubuzima bwabo buzashingira ku gusabiriza. Gusaba ntabwo ari umuco mwiza kuko bituma umuntu ahera hasi, agatakaza ubushobozi bwo gutekereza no gutera imbere.”
Ndayisaba yasobanuye ko umuryango wabo ugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga. Ati: “Dufite urutonde rw’abana benshi bafite ubumuga dushyikiriza za kaminuza kugira ngo bafashwe kwiga kandi bishyurirwe amafaranga y’ishuri nk’abandi badafite ubushobozi.”
Yongeyeho ko buri mwana urangije amashuri yisumbuye, cyane cyane abafite ubumuga bafite amanota yihariye, babashakira amahirwe yo gukomeza kaminuza. Ati: “N’ubwo dufata amanota ari hejuru ya 60%, twebwe turemo nk’abafite 50%, 40%, kuko twumva ko hari impamvu zidasanzwe zatuma batabona amanota menshi mu mashuri yisumbuye, ariko bagakora neza bageze muri kaminuza.”

Ndayisaba yavuze ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo gutsinda iyo bahabwa ibikoresho bibafasha. Ati: “Iyo bageze muri kaminuza, bakoresheje ibyuma n’ibikoresho bibagenewe, usanga batsinda neza. Iki cyerekana ko dukeneye kunoza ibikoresho no gufasha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye kugira ngo bazagere ku burezi bufite ireme.”
Yagarutse ku mishinga itandukanye nka Mastercard Foundation, ifasha abana benshi bafite ubumuga gukomeza amasomo ya kaminuza. Yashimye iterambere ryabonetse, ati: “Umubare w’abafite ubumuga bari muri kaminuza warazamutse ugereranyije na kera. Dufite abantu bageze ku rwego rwa PHD bafite ubumuga butandukanye, burimo kutabona, ubumuga bw’uruhu, n’ubundi butandukanye.”
Yashoje agira ati: “Abafite ubumuga ni abantu b’abahanga. Gutsindwa kuri bo ni ikintu kigoranye cyane. Iyo bahawe amahirwe, babyaza umusaruro ibyo bafite.”



Umwanditsi: Alex RUKUNDU
