Worship Team ya ADEPR Remera yateguye igiterane cy’iminsi 2 cyo gushima Imana

Worship Team ya ADEPR Remera yateguye igiterane cy’iminsi 2 cyo gushima Imana

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza muri ADEPR Remera, Worship Team yateguye igiterane cy’iminsi 2 kigamije gutambutsa amashimwe muri ibi bihe tugezemo byo gusoza umwaka.

Ni igiterane kizaba ku italiki ya 14 na 15 Ukuboza ku rusengero rwa  ADEPR Remera, mu kiganiro n’itangazamakuru Bwana NZAMWITAKUZE Gilbert, Perezida wa Worship team Remera yavuze ko muri uyu mwaka ugiye kugera ku musozo Imana yabanye nabo mu buzima bwa buri munsi, yagize ati”: Uyu mwaka Imana yaratwiyeretse cyane, niyo mpamvu tubona ko gushima ari ngenzi, kuva taliki ya mbere z’uyu mwaka kugeza ubu twabonye byinshi bitandukanye duhitamo gufata umwanya nka Worship Team dutegura igiterane cyo gushima Imana, abantu bavuze amashimwe.”

Yavuze ko hazaba harimo gahunda nyinshi zinyuranye ariko intego nyamukuri azaba ari ugushima.

Ni igiterane kizaba kirimo abatumirwa benshi harimo Chorale zose za ADEPR Remera iyo minsi yose ibiri, hazaba kandi harimo Worship team ya ADEPR Nyarugenge aho kuwa gatandatu hazabwiriza Umukozi w’Imana Pasteur Rudasingwa ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR.

Ni igitaramo kizarangwa no gushima Imana ibyo yakoze mu mwaka wose dushoje

Uyu muyobozi wa Worship Team ya ADEPR Remera yavuze ko uyu mwaka hari ibintu byibanze byo gushima, yagize ati:” Muri uyu mwaka dufite amashimwe menshi, kugeza ubu ntago turapfusha umuririmbyi nubwo mu gutangira hari uwo twatakaje ariko iyi minsi yose twabonye ukuboko kw’Imana  mu buryo bukomeye cyane ndetse ko Itorero rya ADEPR rikomeje kurindwa n’Imana.”

Yakomeje asobanura ko bashima uburyo ikomeje kubarindira mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’aho basengera ubu hakaba ari ahantu heza ndetse nka Worship Team batekereje ku matora yo mu Rwanda uburyo yagenze neza ndetse bagatekereza nabyo kubishima Imana mu buryo bwagutse.

Bwana NZAMWITAKUZE Gilbert , umuyobozi wa Worship Team Remera

Yasabye cyane cyane abakiristo bo mu matorero yose kuzaboneka muri iki gitaramo kizamara iminsi ibiri ndetse anashimira itangazamakuru rikomeje kubafasha.

Ku minsi wa nyuma w’iki gitaramo   hakazaririmba na Chorali Beura yo mu Gatenga ifatanyije na Worship team ya Remera ndetse hakazabwiriza n’Umuvugabutumwa uzaba yazanye n’iyokorari yo mu Gatenga.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Matata N. Christophe

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *