U Rwanda rwakiriye inama Nyafurika yahurije hamwe abashinzwe abakozi bo mu bihugu 20 bya Afurika
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, I kigali hateraniye inama yahurije hamwe abayobozi bari hagati ya 350-400 bashinzwe abakozi(Human Resources) bo mu bihugu 20 bya Afurika birimo n’u Rwanda rwakiriye y’inama.
Ni inama yitabiriwe na Minisitiri Ushinzwe Abakozi n’Umurimo Madamu Nkurikiyinka Christine, yagarutse ku kwimakaza ikoranabuhanga, akomoza ku gukoresha ubwenge karemano(AI) ko kandi iri koranabuhanga rituma imirimo iba myinshi.

Yasabye abitabiriye iyi nama ko bakwiye guhindura imyumvire ko ikoranabuhanga mu murimo ritagabanya imirimo ahubwo yiyongera, yagize ati” Ni gute abakozi dukoresha tudakwiye kubumvisha ko ikoranabuhanga ritakababereye ikibazo, ikoranabuhanga rya AI ritanga imirimo ndetse n’amahirwe menshi ku hazaza h’umurimo.”
Yakomeje avuga ko imirimo iri guhangwa ari myinshi kubera ko isi igeze mu bihe by’ikoranabuhanga, yagarutse kandi ku mibare y’ubushomeri mu Rwanda nk’uko NST2 ibigaragaza ko hari guhangwa imirimo mishya mu rwego rwo kugabanya ubu bushomeri ahanini bwiganje mu rubyiruko.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda rishinzwe abakozi mu Rwanda Bwana Steven Karangwa mu ijambo rye yashimye Lata y’u Rwanda ku kuba yarakomeje guhangana n’ibibazo bikigaragara mu micungire y’abakozi mu Rwanda ndetse ashima ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uruhare igira mu gukora ubuvugizi hagamijwe guteza imbere umurimo ku mugabane w’Afurika.Ati” Turashima Afurika Yunze ubumwe uruhare igira, guhuza umurimo ku mugabane wacu ndetse n’uruhare bagira mu migendekere yo kuwunoza no gushyiraho ingamba zinoze mu gutuma Afurika igira umurimo unoze n’imicungire myiza y’abakozi.
Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Center izigirwamo ingingo zitandukanye zirimo kwimakaza ikoranabuhanga mu murimo n’izindi ngingo zitandukanye.
Umwanditsi: Ntibanyurwa Christophe
