MINUBUMWE itangaza ko ubumwe n’ubudaheranwa k’umuntu kugiti cye ko bugeze kuri 75%, mu Nzego biri kuri 92%
Mu kwezi ko kwizihiza ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda hagaragajwe ko Abanyarwanda bamaze kugera kurugero rushimishije kandi ko aho bageze mu nzira y’ubumwe ko ntacyabanyeganyeza.
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’ Abanyarwanda bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, bari mu biganiro bigamije kwisuzuma no kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa n’inzitizi zikigaragara mu Banyarwanda n’ingamba zafatwa.
Amb.Munyakayanza Eugene, Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, yerekanye uko ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi yamwamba mu mibereho ya buri munsi ku banyarwanda.
Ibi akaba yabigarutseho mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa yateranye eko mu Karere ka Kicukiro.
Yagize ati:” Ni umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakanaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheramwa, inzitizi zikigaragara zigafatirwa n’ingamba.”

Yakomeje avuga ko ubumwe n’ubudaheranwa bukwiye gutera ishema buri munyarwanda wese aho ari.
Ati:” Ubumwe n’ubudaheranwa ni umusaruro twese twishimira, udutera ishema hano iwacu no mu ruhando mpuzamahanga.”
Akomeza agira ati:” Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%.”
Ubushakashatsi kandi bwo muri 2023 bwakozwe na MINUBUMWE bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’ Ubudaheranwa aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%.”
Agaragaza kandi ko nubwo imibare yerekana ko ibipimo biri ahashimishije, ngo ariko hari ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bwa Banyarwanda.

Ati:” Hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, hari abakoze Jonoside batarasaba imbabazi n’abakibona mu ndorerwamo y’amoko, abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Akomeza agaragaza ko nidufatanya twese tukabirwanya bizadufasha kugira icyerekezo kimwe kituganisha mu kubaka u Rwanda twifuza.
Munyakayanza yasoje agaragaza ko mu cyerekezo gishya cya 2050 igihugu cyihaye Abanyarwanda bazaba bari umwe, ashimira ko inzego za Leta, n’imiryango ishingiye ku myemerere nayo mu kwigisha kwayo ni gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda bwo kuba umwe.

Umuyobozi Nshigwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu bibazo by’amacakubiri bikigaragara hirya no hino bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ko kuvugisha ukuri bikwiriye kugaragarira no mu gukemura ikibazo cy’umuturange.
Akarere ka Kicukiro gasaba ubufasha abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa kujya bifatanya n’abaturage mu nama zitandukanye kugira ngo babashe kugira ubutumwa batanga ku baturage bwo kubafasha kwimakaza ubumwe bwacu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iraga iti:” indangagaciro na kirazira, Isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Umwanditsi: Alex RUKUNDO
