U Bufaransa bwashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusambanya Abatutsikazi

U Bufaransa bwashinjwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusambanya Abatutsikazi

Umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa (CPCR), Rwanda Avenir, GAERG n’Abanyarwanda 28 bacitse ku icumu, bajyanye Leta y’u Bufaransa mu Rukiko rw’Ubutegetsi rwa Paris, bayishinja uruhare muri aya mateka.

Dafroza Gauthier Mukarumongi washinze CPCR yatangaje  ko ikirego batanze gikubiye mu bitabo (Mémoires) bitatu bigaragaza ibyo iyi miryango n’aba Banyarwanda bashinja Leta y’u Bufaransa.

Ni ibirego bishingiye ku bikorwa by’ubufatanye bwa Leta y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda bwabayeho kuva mu 1990 kugeza mu 1994 n’amasezerano mu bya gisirikare na politiki yashyizweho umukono muri ibyo bihe.

Dafroza yasobanuye ko bareze “Leta y’u Bufaransa kuba yarataye kandi ikanga gukiza abakozi babo b’Abatutsi bakoraga muri Ambasade n’abandi bakoraga muri Centre Culturel Français”, kuba abasirikare b’u Bufaransa barasambanyije abagore b’Abatutsi muri Zone Turquoise.

Ikindi iyi miryango irega Leta y’u Bufaransa ni ukuba abasirikare bayo babaga mu Rwanda muri iyo myak, barijanditse mu bikorwa byo kuvangura Abanyarwanda hashingiwe ku moko, binyuze mu kugenzura indangamuntu zabo kuri bariyeri zitandukanye.

Kuva muri Kamena 1994, ingabo z’u Bufaransa zari muri Zone Turquoise mu butumwa zise ubwo gutabara, nyamara bigaragaza ko zari zigamije gushyigikira Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abanyapolitiki bo muri Leta y’u Rwanda.

Dafroza yatangaje ko muri iki kirego harimo ibihamya byo kuba Abatutsi bari barahungiye ku Ngabo z’u Bufaransa muri iyi zone barakomejwe kwicwa, bitewe n’uko zitigeze zibatandukanya n’Interahamwe na Ex-FAR.

Urugero yatanze ni urw’ubwicanyi bwakorewe mu misozi ya Bisesero, aho Ingabo z’u Bufaransa zanze gutabara Abatutsi bazitakambiye ngo zibatabare ubwo Interahamwe na Ex-FAR bari bamaze kwicamo abarenga 40.000, kugeza ubwo abandi barenga 4000 bishwe kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.

Urubanza rw’iyi miryango na Leta y’u Bufaransa rwabaye tariki ya 24 Ukwakira 2024. CPCR yari ihagarariwe n’umunyamategeko Philippe Raphaël, ari na we watunganyije iki kirego.

Raphaël yagize ati “[Leta y’u Bufaransa] iba yarakumiriye jenoside ariko ntiyabyihoreye gusa, ahubwo yanafashije intagondwa z’Abahutu mu bya politiki dipolomasi n’igisirikare mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside zakoze.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, muri Mata 2024 yatangaje ko u Bufaransa n’ibindi bihugu byashoboraga gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko nta bushake byagize.

Yagize ati “Ubwo icyiciro cyo gutsemba Abatutsi cyatangiraga, umuryango mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kumenya no kugira icyo ukora. U Bufaransa bwashoboraga guhagarika jenoside hamwe n’inshuti zo mu burengerazuba no muri Afurika [ariko] nta bushake byari bifite.”

Ubu butumwa bwashimangiye ijambo ryo kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri aya mateka yavugiye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali tariki ya 21 Gicurasi 2021, ndetse na raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’itsinda ryari riyobowe n’Umufaransa, Prof Vincent Duclert.

Gusa Minisiteri y’Ingabo y’u Bufaransa ihagarariye uruhande ruregwa yasabye Urukiko rw’Ubutegetsi kugaragaza ko rudafite ububasha kuri iki kirego bitewe n’uko ibikorwa bya Leta ari byo biregwa. Yongereho ko ibyemezo bifatwa mu rwego rwa politiki y’igihugu bigira ubudahangarwa mu butabera bw’igihugu.

Iki kirego cyatanzwe muri Mata 2023, gikurikirwa n’iperereza ryakozwe kuva muri Gicurasi kugeza muri Kamena 2024. Iyi miryango isaba ko Leta y’u Bufaransa yatanga indishyi ya miliyoni 500 z’amayero zo gusana ibyangiritse. Umwanzuro utegerejwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024.

CPCR isobanura ko hari amahirwe yo kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ubutegetsi kugeza mu rukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) mu gihe rutahamya Leta y’u Bufaransa uruhare mu bikorwa bya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *