Hari ibiba ukabyibazaho – Perezida Kagame ku bitinza igisubizo cy’ibibazo byo mu karere

Hari ibiba ukabyibazaho – Perezida Kagame ku bitinza igisubizo cy’ibibazo byo mu karere

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abashaka gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange bita ku nyungu zabo ku buryo bituma yibaza niba ibisubizo birambye bizaboneka.

 

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku miyoborere n’iterambere (WPC) iri kubera mu Mujyi wa Chantilly mu Bufaransa guhera ku wa 24 Mata 2026.

Yagaragaje ko abashaka gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC n’akarere batita ku bibazo by’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bisaba kujya mu mizi, hakarebwa ku mpamvu zabyo, kandi ko ari byo ategereje muri gahunda y’amahoro ya Washington iyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iya Doha iyoborwa na Qatar.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Urabona ko ibibazo bidashobora gukemuka mu ijoro rimwe. Ibibazo ntibikemurwa mu gihe gito. Hakenewe kureba ku mpamvu muzi ya buri kimwe, ibiganiro bigahabwa igihe gihagije kugira ngo abantu bashake igisubizo buri wese abonamo inyungu.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kigaragara mu kubikemura ari uko hatarebwa ku mpamvu muzi zabyo cyangwa se ibibangamiye abaturage, ahubwo ko hari abashaka kubibyazamo inyungu zabo bwite, abababaye bagakomeza kubabara.

Ati “Hari ibiba ukabyibazaho cyangwa se bidakwiye, mu by’ukuri bitari gukemura impamvu muzi z’ibibazo, kandi ibiganiro ntibibe ibikemura ibibazo by’abaturage. Ni bwo hazamo kureba ku nyungu, bikagena ikiva muri buri ntambwe y’urugendo.”

Ibiganiro by’amahoro bya Washington n’ibya Doha byatangiye mu ntangiriro za 2025, hashakwa uburyo ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu karere no mu burasirazuba bwa RDC by’umwihariko, byakemuka burundu.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Amerika, byemeranya gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ariko umwaka ugiye gushira nta gifatika kiragerwaho.

I Doha, Leta ya RDC n’Ihuriro AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo bishakire hamwe ibisubizo ku bibazo bimaze imyaka myinshi byugarije Abanye-Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, ariko ibitero birakomeje.

Leta ya RDC ishinjwa kutagira ubushake bwo kubahiriza ibyo yemereye mu biganiro by’amahoro bya Washington na Doha, igashyira imbere intambara no guhungabanya umutekano w’akarere, yifashishije imitwe irimo FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *