Elon Musk na Trump bashyamiranye ku mugaragaro, Musk yicuza amagambo yamuvuzeho

Elon Musk na Trump bashyamiranye ku mugaragaro, Musk yicuza amagambo yamuvuzeho

Nyuma y’uko Elon Musk ashwanye na Perezida Donald Trump, yatangaje ko yicuza bimwe mu byo yamuvuzeho. Ibi yabivugiye mu gihe bari bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

 

Ugushyamirana kwabo kwaturutse ku magambo akomeye Musk yatangaje kuri “One Big Beautiful Bill” (itegeko rigena imisoro n’ingengo y’imari), aho yavuze ko ari “disgusting abomination” — ishyano riteye ishozi.

Elon Musk yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka X, agira ati: “Ndicuza bimwe mu byo natangaje kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize.”

Musk yakomeje avuga ko, n’ubwo nta gihamya afite, akeka ko Trump ashobora kuba ari mu nyandiko za leta zirebana na Jeffrey Epstein.

Trump yahise amusubiza avuga ko Elon Musk yataye umutwe (“lost his mind”), ndetse avuga ko ashobora kugabanya cyangwa gukuraho amasezerano ya leta afitanye na Tesla cyangwa SpaceX.

Amakuru dukesha Reuters agaragaza ko Trump, mu kiganiro kuri podcast cyafashwe mbere, yavuze ko nta kibazo afite cyo kongera kugirana umubano na Musk (“no hard feelings”), ariko nanone yemeza ko hari ibintu bizasubirwaho. Icyo gihe, Musk yashyize emoji y’umutima ku butumwa bwa Trump.

Tubibutse ko Musk yatanze inkunga ya miliyoni 277 z’amadolari mu matora yo mu 2024, akaba ari na we wafatwaga nk’umwe mu bantu ba hafi ya Trump.

Ku isoko ry’imari, ibi byagize ingaruka zikomeye: imigabane ya Tesla yagabanutseho 15% nyuma y’ibyo biganiro, ariko nyuma ya tweet ye, byateje izamuka rya 2–2.6% ku isoko ryo mu gihugu imbere.

Bombi bashyamiranye ku mugaragaro nyuma y’uko Elon Musk, nyiri kompanyi ya Tesla, yavuze ko umushinga w’itegeko ry’imisoro wa Trump ari “ishyano riteye ishozi.”

Musk yavuze ibi yicuza nyuma y’uko Trump atangaje ko umubano wabo urangiye, ndetse ko adashaka kongera kugirana umubano na we.

Iyo ngengo y’imari irimo kugabanya imisoro no kongera amafaranga leta igenera igisirikare, yemejwe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu kwezi gushize. Ubu iri gusuzumwa n’umutwe w’abasenateri.

Musk yasabye Abanyamerika guhamagara ababahagarariye i Washington kugira ngo “bice uwo mushinga w’itegeko,” avuga ko ushobora guteza “ihungabana ry’ubukungu mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.”

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo NBC News ku wa Gatandatu, Trump yavuze ko Musk “yasuzuguye ibiro bya Perezida.”

Ati: “Ntekereza ko ari bibi cyane, kuko asuzugura bikomeye. Ntushobora gusuzugura ibiro bya Perezida.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, Musk yasibye byinshi mu butumwa yari yanditse kuri Trump, harimo n’ubwasabaga ko yeguzwa, ndetse n’ubwavugaga ko ari we watumye Trump atsinda amatora.

Steve Bannon, wahoze ari umujyanama wa Trump, yasabye ko Musk, wavukiye muri Afurika y’Epfo, yirukanwa muri Amerika.

Visi Perezida wa Amerika JD Vance yavuze ko yizeye ko “amaherezo Elon azagaruka mu muryango,” ariko ko bishobora kugorana kubera ko yakoze ibintu bibi (“destructive”).

Benshi mu bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump basabye ko bombi biyunga, mu gihe abo mu ishyaka ry’Abademokarate bo bakoje gukurikirana irishyamirana ryaba bombi.

Ugushwana kwabo kwabaye nyuma gato y’uko Musk avuye mu rwego rushinzwe kunoza imikorere ya leta rwitwa DOGE (Department of Government Efficiency), aho yari amaze iminsi 129 akoramo.

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap ? Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *