Umujyi wa Kigali watangije igerageza rya bisi zitagomba gutegereza kuzura mbere yo guhaguruka

Umujyi wa Kigali watangije igerageza rya bisi zitagomba gutegereza kuzura mbere yo guhaguruka

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu muhanda wa Kabuga-Nyabugogo hatangiye igerageza ry’imikorere ya bisi zitwara abagenzi zidategereje kuzura, hagamijwe kureba niba ubwo buryo bwatanga umusaruro no kurushaho kunoza serivisi zitangwa mu gutwara abagenzi.

Iri gerageza ryatangiye ku itariki ya 24 Gicurasi 2025, rikazamara ukwezi kose. Rikorerwa kuri bisi 10 zikoresha amashanyarazi, zizajya zikorera ingendo hagati ya Kabuga na Nyabugogo.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye RBA ko izi bisi zitarenza iminota itatu muri gare, yaba yabonye abagenzi cyangwa se itarababona. Yagize ati: “Dushaka ko umuntu atakabaye atinda muri gare, kandi na wa wundi uri ku cyapa na we yakabaye atahatinda, imodoka ikamugeraho irimo imyanya.”

Izi bisi zikorera kuva saa Kumi n’Imwe za mu gitondo kugeza saa Yine z’ijoro. Iyo bigeze mu masaha y’ingenzi y’urujya n’uruza rw’abantu benshi, bisi ziva muri gare ya Nyabugogo zituzuye, aho buri imwe itwara abagenzi batarenze 63, abandi bagafatwa ku byapa biri ku mihanda.

Ntirenganya yakomeje avuga ko bahisemo gutangira iri gerageza bakoresheje bisi zikoresha amashanyarazi kuko zidakoresha amafaranga menshi mu mikorere yazo. Yagize ati: “Iri gerageza rizadufasha kwiga uburyo bwo gutuma abagenzi babona imodoka vuba, batarindiriye igihe kirekire muri gare cyangwa ku byapa.”

Nyuma y’iki cyiciro cy’igerageza, Umujyi wa Kigali uzasuzuma ibyavuyemo kugira ngo utangire gushyira mu bikorwa gahunda yo gutwara abagenzi ku buryo buhoraho kandi bwihuse, ku buryo nta mugenzi uzongera gutegereza imodoka igihe kirenze iminota itanu.

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *