Netanyahu yagabye igitero cy’amagambo kuri Perezida Emmanuel Macron

Netanyahu yagabye igitero cy’amagambo kuri Perezida Emmanuel Macron

Kuri iki gica munsi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Bwana Benjamin Netanyahu, yagabye igitero cy’amagambo ku bayobozi b’ibihugu barimo, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, na Minisitiri w’Intebe wa Canada, avuga ko “bashyigikiye umutwe wa Hamas ko uguma ku butegetsi”.

 

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Netanyahu yavuze ko aba bayobozi “bashyigikiye abasahuzi, abasambanya ku gahato abagore n’abana, ndetse banabatsemba, n’abandi bakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi”.

Ayo magambo y’ubushotoranyi yayavuze nyuma y’igitero cyagabwe ku bakozi ba ambasade ya Israel i Washington ku wa Kane. Netanyahu yavuze ko ibyo bihugu bishaka ko Israel ishyira hasi intwaro, ikemera ko Hamas igumana ububasha.

Nubwo Netanyahu yavuze ibi ariko ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntibyahise bigira icyo bivuga kuri ayo magambo ya Netanyahu, ariko byashimangiye amagambo ya Bwana Keir aho yamaganye icyo gitero i Washington, avuga ko antisemitism ari ikibi kigomba gucibwa.

Ibihugu by’u Bwongereza, u Bufaransa na Canada byamaze imyaka hafi ibiri bishyigikiye Israel nyuma y’igitero cya Hamas cyabaye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu bagera ku 1,200. Gusa muri iki cyumweru, ibyo bihugu byongeye kunenga Israe, ndetse bigasaba ko ibikorwa byihutirwa byo gutanga ubufasha byakwihutishwa.

Nyuma yayayo magambo y’ibyo bihugu, Bwana Netanyahu yanenze amagambo yabo, avuga ko Hamas yishimiye kunengwa kwa Israel, bityo akavuga ko abo bayobozi bashyize imbere impamvu z’abo yise iz’ubugizi bwa nabi.

Yogeyeho ko Iyo abagizi ba nabi, abasambanya abana n’abagore, abasahura n’abica, ubashimira, uba uri ku ruhande rwabo.” Yongeyeho ko “Bari ku ruhande rutari urw’abantu, si urwa amateka.”

Ubwo Netanyaahu yavugaga ibi, Minisitiri wa Israel Amichai Chikli nawe yavuze ko aba bayobozi “baha imbaraga iterabwoba”.

Ku rundi ruhande, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Israel, Ehud Olmert, mu kiganiro na BBC yavuze ko ubutegetsi bwa Netanyahu ari “itsinda ry’abagizi ba nabi”, avuga ko ntawe umubuza kwamagana ibikorwa byo muri Gaza abona bisa n’ibyaha by’intambara.

Mu ntambara yatangijwe na Israel nyuma y’igitero cya Hamas, abantu barenga 53,700 barishwe muri Gaza, barimo abana basaga 16,500, nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas.

 

Umusanzunews

 Umwaaanditsi: Alex RUKUNDO

 Email; rukundoalex540@gmail.com

Whatsp /  Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *