Muhanga: Abagenzi bishimiye imodoka z’amashanyarazi zidahumanya ikirere

Muhanga: Abagenzi bishimiye imodoka z’amashanyarazi zidahumanya ikirere

Abagenzi bakunze kugenda baturuka cyangwa berekeza mu Mujyi wa Muhanga barishimira imodoka nshya zigeze muri gare y’aho, zikoreshwa n’amashanyarazi, kuko zitangiza ikirere ndetse zinoroshya ingendo.

Izi modoka nshya zigeze kuri 10, zatangiye gutwara abagenzi bava cyagwa berekeza Muhanga, Kigali, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije. Ni igikorwa cyashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rishinzwe gutwara abantu (ATPR) na Sosiyete ya BASI GO isanzwe izobereye mu ngendo zikoresha ingufu zisubira.

Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Théoneste, avuga ko izi modoka ari igice cy’umushinga mugari watangiriye mu Mujyi wa Kigali, ubu ukaba uri kugera no mu tundi turere.

Ati:“ Intego ni uko dukomeza kongera imodoka nk’izi zikoreshwa n’amashanyarazi, kuko zifasha mu kugabanya imyuka yangiza ikirere kandi zifasha abagenzi kubona serivisi zinoze.”

Abahagarariye Sosiyete BISI GO bavuga ko izi modoka zimaze kugabanya toni 170 z’imyuka ihumanya Ikirere

Yakomeje ashimangira ko abagenzi bakwiye kwiyumvamo icyizere kuko izi modoka zitanga serivisi zinoze kandi zitekanye.

Yakomeje agira ati:“ Ubutumwa natanga ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije kugira ngo umwuka duhumeka urusheho kuba mwiza, kandi izi modoka ntizitendeka cyangwa ngo iteze impanuka biturutse ku bikoresho bizikoresha.”

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko bishimiye izi modoka kuko zibafasha kwirinda umwotsi n’urusaku byaturukaga ku modoka zikoresha mazutu, byangizaga ibidukikije ndetse n’ubuzima bwabo.

Umwe muri bo yagize ati:Bamwe bavaga mu modoka zisohora umwotsi bakamera nk’abarwaye. Izi nshya ntizigira umwotsi habe na gato, kandi ni nziza.”

Uzayisenga Adeline umwe mu bashoferi w’igitsinagore avuga ko abimburiye abagore bagenzi be mu Rwanda gutwara imodoka ikoreshwa n’amashanyarazi

Uzayisenga Adeline, umwe mu bagore babimburiye abandi gutwara izi modoka, avuga ko kugeza ubu atarahura n’imbogamizi zituruka ku mikorere yazo.

Adeline ati:“ Nta musozi izi modoka zitaterera. Twazigejeje no ku misozi ya Buranga zijya Musanze, kandi zose zihanyura ntakibazo zigize. Nta nimwe irabura umuriro kuko igerageza ryabanje gukorwa mu bice bitandukanye.”

Jit Bhattacharya Umuyobozi Mukuru wa BASI GO

Jit Bhattacharya, Umuyobozi Mukuru wa BASI GO, avuga ko nyuma y’amezi 16 bakorera mu Mujyi wa Kigali, basanze ari ngombwa kwagurira ibikorwa mu tundi turere.

Bhattacharya akomeza avuga ati:“ Imodoka zacu zabanje gukorerwa igerageza i Musanze, Nyanza, Huye, Kayonza na Nyagatare, none ubu tugeze no mu Karere ka Muhanga.”

Avuga ko kuva batangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali, izi modoka zimaze gutwara abagenzi basaga 977,000, mu rugendo rusaga kirometero 353,000.

Ibi byose byagize uruhare mu kugabanya toni 170 z’imyuka ihumanya ikirere, bikaba bigaragaza intambwe ifatika mu kurengera ibidukikije.

Umusanzunews

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

2 thoughts on “Muhanga: Abagenzi bishimiye imodoka z’amashanyarazi zidahumanya ikirere

  1. Nukuri urabshinira cyane, kubanatwe mwadutekerejeho nkbatuye mu ntara. Nonex ahubwo ikibazo mfite amafaranga agenda Kigali Muhanga azangana nutagezeyo agarukiye munzira cg zizakora nk’izi zisanzwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *