Ramaphosa na Trump bemeranyije ko intambara ya Ukraine ihagarara
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kane ko yagiranye ikiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku bijyanye n’intambara iri muri Ukraine, ndetse n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ramaphosa yagize ati: “ Twese twemeranyije ko intambara igomba guhagarara vuba bishoboka kugira ngo hirindwe izindi mpfu zitari ngombwa ndetse ko tuzabonana vuba kugira ngo tuganire ku bibazo bitandukanye bijyanye n’umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo.”
Yongeyeho ko yabonye umwanya wo kuganira na Perezida Donald Trump ku bijyanye n’uruhare rwo kugarura amahoro muri Ukraine, kandi bombi bagasanga ari ngombwa ko intambara ihagarara, kugira ngo habeho gukumira impfu no kwangizwa kw’ibikorwa remezo guterwa n’iyi ntambara.
Ramaphosa kandi yavuze ko yaganiriye na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho bagarutse ku cyibazo cy’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya n’uburyo yahagarara.
Yagize ati: “ Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida Vladimir Putin, aho twese twiyemeje gukorera hamwe mu gushaka umuti w’amahoro ku ntambara iri hagati ya Russia na Ukraine.”
Yongeyeho ko Afurika y’Epfo yiteguye gukomeza gushyigikira imbaraga z’ubufatanye bw’ibihugu byinshi, bigamije kugera ku mahoro arambye, ashingiye ku butabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ramaphosa ati:“ dishingiye ku rugendo twanyuzemo rwo kuva mu ivanguramoko tugana kuri demokarasi, tuzi agaciro ko kuganira n’impande zose ziba zifitanye amakimbirane kugira ngo haboneke ibisubizo by’amahoro, birambye kandi byubahiriza ubutabera.”
Yasoje avuga ko isomo rikomeye Afurika y’Epfo ikwiye kwiga mu mateka yayo ari uko ububanyi n’amahanga n’ibiganiro bifite imbaraga kurusha intwaro iyo ari yo yose.
Ni muri urwo rwego yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’abandi banyuze mu Gikorwa cy’Amahoro cy’Afurika (African Peace Initiative), ndetse no mu ruhare gifite muri gahunda y’amahoro ya Ukraine (Ukraine Peace Formula).
Umwanditsi: Alexis NTAWIGENERA
