Sudani y’Epfo yanenze Amerika kuba yambuye visa abaturage bayo

Sudani y’Epfo yanenze Amerika kuba yambuye visa abaturage bayo

Sudani  y’Epfo iranenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba zambuye visa abaturage bayo bose kubera ikibazo cy’umuturage w’ikindi gihugu cya Afurika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Marco Rubio ku wa gatandatu yatangaje ko yakuyeho visa ku banyasudani y’Epfo bose, avuga ko iki gihugu cyanze kwakira abaturage bacyo birukanwe na Amerika.

Gusa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo ivuga ko umugabo banze kwakira wari wirukanwe na Amerika ari umuturage wa DR Congo.

Iyi minisiteri yongeraho ko uwo muntu “yasubijwe igihugu cyari kimwohereje” kugira ngo cyongere gikurikirane ibye.

Ni ubwa mbere Amerika yibasiye pasiporo zose z’abaturage b’igihugu kuva Perezida Donald Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, aho yiyamamaje avuga ko azarwanya abimukira batemewe ndetse yizeje ko azasubiza benshi mu bihugu byabo.

Mu itangazo rye, Marco Rubio yavuze ko Amerika ihagaritse ntakundi kwinjira muri iki gihugu kw’abaturage ba Sudani y’Epfo ku mipaka yose ya Amerika.

Yashinje leta ya Sudani y’Epfo “kunanirwa kwemera kwakira abaturage bayo mu gihe gikwiriye”.

Ati: “Twiteguye gusuzuma ibi byemezo mu gihe Sudani y’Epfo izemera gukorana na twe”.

Gusa mu itangazo ryayo ku wa mbere, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo yavuze ko “ibabajwe cyane” n’icyemezo kibangamiye abaturage bayo bose gishingiye “ku kwibeshya kwabayeho ku muntu utari umunyasudani y’Epfo”.

Iyi minisiteri ivuga ko uwo mugabo ari umuturage wa DR Congo kandi bamusubije Amerika, kandi ko ibyemezo byose by’ibi bavuga babihaye abategetsi ba Amerika.

Michael Makuei Lueth, minisitiri w’itumanaho wa Sudani y’Epfo yabwiye ibiro ntaramakuru AP ko Amerika “irimo kugerageza gushaka amakosa mu gihe hari umwuka mubi” muri icyo gihugu, ko nta gihugu cyigenga cyakwemera kwakira abirukanwe bo mu kindi gihugu.

Ibi bibaye mu gihe hari ubwoba ko muri Sudani y’Epfo hashobora kwaduka intambara mu gihugu nyuma yo gufungirwa mu rugo kwa Visi Perezida Riek Machar.

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo ashinja Machar gushaka guteza imyigaragambyo.

Mu kwezi gushize ubwo imirwano yatangiraga mu gice kimwe cya Sudani y’Epfo, leta ya Amerika yasabye abaturage bayo bose batari mu mirimo yihutirwa kuva muri iki gihugu.

Mbere, abaturage ba Sudani y’Epfo bari muri Amerika bahawe ikizwi nka Temporary Protected Status (TPS), kibemerera kuguma muri Amerika mu gihe runaka.

Temporary Protected Status ku banyasudani y’Epfo bari muri Amerika biteganyijwe ko izarangira ku itariki 03 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.

Muri Amerika habarurwa abaturage bagera mu bihumbi mirongo bava muri Sudani y’Epfo, bariyo mu buryo butandukanye n’impamvu zitandukanye, benshi muri bo batewe impungenge n’iki cyemezo cya leta ya Amerika.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Email: rukundoalex540@gmail.com

Whatsap / Tel: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *