Zelensky yemeye kumugaragaro ko ingabo za Ukraine ziri mu karere ka Belgorod
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye ku mugaragaro ku nshuro ya mbere ko ingabo z’icyo gihugu ziri mu mirwano mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya.
Yagize ati: ” Dukomeje gukorera ibikorwa ku butaka bw’umwanzi, ndetse birakwiye – intambara igomba gusubira aho yaturutse.”
Mu magambo ye yanakomoje ku karere ka Kursk ko mu Burusiya, aho Ukraine igifite ubutaka buto igenzura nyuma y’igitero gikomeye yagabyeyo mu mwaka ushize. Kuva icyo gihe Uburusiya bumaze kwisubiza igice kinini cy’ubutaka bw’ako karere.
Zelensky yavuze ko ” intego y’ingenzi” ari ukurinda uturere twa Ukraine twa Sumy na Kharkiv two ku mupaka, no “koroshya igitutu” ku bindi bice by’urugamba rugari, by’umwihariko mu karere ka Donetsk ko mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu kwezi gushize, igisirikare cy’Uburusiya cyari cyatangaje ko Ukraine yagerageje kwambukira mu karere ka Belgorod – ariko cyavuze ko ibyo bitero byasubijwe inyuma.
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero ku mugaragaro kuri Ukraine mu mwaka wa 2022, ndetse kuri ubu Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Mu mashusho yagaragaye yumvikanye avuga ko mu ijoro ryo ku wa mbere, Zelensky yavuze ko yahawe amakuru n’umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Jenerali Oleksandr Syrskyi ko ibintu bimeze ku rugamba, “harimo n’aho turi mu turere twa Kursk na Belgorod”.
Zelensky yashimiye amatsinda menshi y’ingabo irimo kurinda Ukraine, harimo n’itsinda njya rugamba rya 225 ryagabwe mu karere ka Belgorod.
Perezida Zelensky yagize ati: “Mwagize neza, basore banjye! Ntewe ishema na buri muntu wese urimo kurwanira Ukraine!”
Nta yandi makuru arenzeho yatanze. Ni ko kwemera mu buryo bweruye kwe kwa mbere ko ingabo za Ukraine ziri mu karere ka Belgorod.
Ku itariki ya 18 Werurwe uyu mwaka, Zelensky yari yemeje mu buryo buziguye ko ingabo za Ukraine ziri muri ako karere.
Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru kugira icyo avuga ku itangazo rya minisiteri y’ingabo z’Uburusiya rivuga ko ingabo za Ukraine zari zagerageje ariko ntizashobora kwinjira mu gace k’uburengerazuba bw’akarere ka Belgorod, yagize ati: “Hari igikorwa kirimo kuhaba.”
BBC GAHUZA ivuga ko Uburusiya bwari bwavuze ko Ukraine insuro yagerageje gutera intambwe yerekeza mu byaro bya Demidovka na Prilesye yasubijwe inyuma, ndetse ko igitero cyambukiranya umupaka cyaburijwemo.
Ariko icyo gihe Abarusiya benshi batangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet, batangaje ko hari harimo kuba imirwano mu cyaro cya Demidovka, iri mu ntera ya kilometero hafi ebyiri uvuye ku mupaka wa Ukraine.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku ntambara cyo muri Amerika Institute for the Study of War (ISW), na cyo mu makuru mashya cyatangaje ku itariki ya 21 Werurwe, cyavuze ko “ingabo za Ukraine ziherutse gutera intambwe muri Belgorod”.
Icyo gihe ikigo ISW cyagize kiti: “Abatangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet b’Abarusiya bavuze ko ingabo za Ukraine zateye intambwe ndetse zirimo gukomeza ibirindiro mu nkengero za Demidovka na Prilesye.” Icyo kigo cyongeyeho ko ibyo byari bitaremezwa.
Mu minsi ibiri ishize, abatangaza amakuru ya gisirikare ku mbuga za internet b’Abarusiya bari batangaje ko ingabo za Ukraine zari zirimo gusubira inyuma ziva mu gace ka Demidovka.
Byemezwa ko igikorwa cya gisirikare (operation) cya Ukraine mu karere ka Belgorod ari gito cyane ugereranyije n’ibikorwa byacyo byo mu karere ka Kursk, aho hari igihe Ukraine yari yarafashe ibyaro byinshi byaho harimo n’umujyi wa Sudzha w’ako karere.
Zelensky n’abakuru b’ingabo za Ukraine bo ku rwego rwo hejuru bakomeje kuvuga ko ibitero nk’ibyo byahatiye Uburusiya kwimura ingabo zabwo buzikura mu karere ka Donetsk muri Ukraine zijya kurwana muri utwo turere two mu Burusiya. Kuva mu mezi ya vuba aha ashize, ingabo z’Uburusiya zakomeje gutera intambwe – nubwo igenda gahoro – mu karere ka Donetsk.
Ukraine ishobora no kuba yizeye guhererekanya n’Uburusiya ibice byabwo ifite, Uburusiya na bwo bukayiha uturere twa Ukraine bwigaruriye, mu biganiro by’amahoro bishobora kuzabaho birimo gushyirwamo imbaraga n’Amerika.
Abasesenguzi ku ntambara benshi – bo muri Ukraine no mu burengerazuba bw’isi – bibajije akamaro ka gisirikare cya Ukraine ku butaka bw’Uburusiya bafite, bakomoza ku mubare munini w’abicirwa n’abakomerekera mu mirwano, ndetse n’ingorane zo kugeza intwaro ku basirikare bariyo.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
