DRC: Impaka Zikomeye ku Ruhare rw’u Rwanda na M23, Igisubizo kiri he?

DRC: Impaka Zikomeye ku Ruhare rw’u Rwanda na M23, Igisubizo kiri he?

Inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi(ONU) yaraye iteraniye i New York, iganira ku ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Abahagarariye ibihugu bitandukanye bagaragaje aho bahagaze mu gukemura icyo kibazo.

Thérèse Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, yavuze ko ibirimo kuba mu gihugu cye ari umushinga w’u Rwanda wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Yashinje u Rwanda na M23 ubwicanyi bwahitanye abantu 4,000 i Goma mu masaha 48, abandi 4,000 bagakomereka. Yatanze ingero z’abaturage biciwe i Kiziba, barimo umuyobozi w’umuco n’umuryango we, umuhanzi Delcat Idengo, ndetse n’abandi benshi.

Zéphyrin Maniratanga, uhagarariye u Burundi muri ONU

Ati: “Buri munsi Croix Rouge na CICR bavana imirambo mu mihanda, ariko iyi nteko ya ONU ireba, ariko ntigire icyo ikora.”

Kayikwamba yasabye ONU gufatira ingamba zikomeye u Rwanda na M23, avuga ko bagamije guhirika ubutegetsi bwemewe bwa RDC.

Uhagarariye u Rwanda muri ONU, Ernest Rwamucyo, yavuze ko ari amakuru y’ibinyoma atangazwa, n’atangazwa n’amashami ya ONU, atanga urugero ku bwicanyi bwavuzwe i Bukavu.

Ati: “Leta ya Kongo yatanze intwaro mu basivile n’abana, ariko ntawigeze abivugaho, none muravuga ibinyoma ko hari abana bishwe. Kugira imitwe yitwaje intwaro si u Rwanda rwabiteye.”

Rwamucyo yavuze ko ibibazo bya RDC bidakwiye kuryozwa u Rwanda, kuko icyo rushyize imbere ari umutekano warwo, ndetse ko icyo kibazo cy’umutekano kiri muri RDC ari ingorabahizi ku Rwanda.

Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri ONU

Yagaragaje impungenge z’ingabo z’ibindi bihugu biri muri RDC, zirimo iz’u Burundi, avuga ko zifatanyije na FDLR na SAMIDRC, kandi ko Perezida Tshisekedi akomeje gushaka izindi ngabo zo hanze.

Ati: “Izo ngabo zose zikwiye kuva muri DR Congo kuko zibagamiye umutekano w’u Rwanda. Ubwo Goma yafatagwa, FARDC, ingabo z’u Burundi na FDLR barashe mu Rwanda, hapfa abasivile 16, 177 barakomereka, ariko nta gihugu na kimwe cyamaganye ibyo.”

Zéphyrin Maniratanga, uhagarariye u Burundi muri ONU, yavuze ko igihugu cye gisanga hakenewe ibiganiro mu gukemura amakimbirane.

Ati: “Ni ngombwa ko M23, niba ari umutwe w’Abanyecongo, ishyirwa mu biganiro biyobowe na Uhuru Kenyatta, bakishakira ibisubizo bidafatiwe hanze.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Thérèse Kayikwamba

Yagaragaje impungenge z’uko aya makimbirane ashobora kwibasira akarere kose k’Ibiyaga Bigari.

Igisubizo kiri he?

Mu gihe impande zihanganye zikomeje guterana amagambo, igisubizo ku ntambara yo muri RDC kiracyari kure. Mu gihe u Rwanda ruhakana uruhare rwacyo muri M23, RDC yo isaba ko ONU ifatira Kigali ibihano. Icyakora, umuryango mpuzamahanga uracyashakisha uburyo bw’amahoro.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *