Menya ubusobanuro bwa St valentin, N’umunsi w’ubusambanyi?
Buri mwaka, tariki ya 14 Gashyantare, abantu benshi ku isi bizihiza umunsi wa St. Valentin nk’umunsi w’abakundanye. Uyu munsi ufatwa nk’igihe cyihariye cyo kugaragarizanya urukundo, gutanga impano no kongera gushimangira umubano hagati y’abakundana. Ariko se, amateka y’uyu munsi ni ayahe? Kuki wizihizwa, kandi hari indi minsi ijyanye n’abakundanye itari izwi cyane?
Inkomoko y’uyu munsi uragoye kuwumenya neza, ariko hari inkuru zitandukanye zivuga kuri St. Valentin, umupadiri w’i Roma wabayeho mu kinyejana cya gatatu. Bivugwa ko yagiye afasha abakundanye gukora ubukwe mu ibanga igihe cy’ubutegetsi bwa Emperor Claudius II, wari warabujije abasore gushaka abagore kugira ngo bajye ku rugamba nta nkomyi. Ibi byatumye afatwa, arafungwa ndetse aricwa tariki ya 14 Gashyantare mu mwaka wa 269.
Nyuma y’igihe, Kiliziya Gatolika yamugize umutagatifu, maze uwo munsi utangira kwizihizwa nk’uw’urukundo. Mu kinyejana cya 14, umwanditsi w’Umwongereza Geoffrey Chaucer yabashije guhuza St. Valentin n’urukundo rw’abakundana, bituma uyu munsi urushaho kumenyekana nk’umunsi w’abakundana.
Uyu munsi wizihizwa mu buryo butandukanye bitewe n’umuco w’aho hantu. Mu bihugu byinshi, abantu bagurirana impano nk’indabyo (by’umwihariko indabyo z’amaroza), amakarita y’urukundo, shokola n’ibindi. Mu Bufaransa, Ubutaliyani, no mu Bwongereza, uyu munsi ugira uruhare runini mu bukungu bw’ubucuruzi bw’impano n’ubukerarugendo.
Mu Buyapani, tariki ya 14 Gashyantare abagore nibo batanga impano ziganjemo shokola, mu gihe abagabo basubiza tariki ya 14 Werurwe ku munsi uzwi nka White Day. Korea y’Epfo ho, abatagize uwo bahabwa impano muri iyo minsi yombi baba bafite indi tariki yabo, izwi nka Black Day, tariki ya 14 Mata, aho abantu batarabona abakunzi bishimira ubwigenge bwabo.

Indi minsi ijyanye n’abakundanye
Hari rindi minsi ijyanye n’urukundo itamenyerewe cyane hirya no hino ku isi:
- White Day (14 Werurwe) Mu bihugu bimwe by’Aziya, uyu munsi abagabo nibo bagaragariza abagore urukundo babaha impano.
- Sweetest Day (Ukuboza) Wizihizwa cyane muri Amerika, ugamije gutera inkunga abakene cyangwa abafite ibibazo by’ubuzima.
- Kiss Day (6 Nyakanga) Umunsi ushimangira akamaro k’ugusomana mu rukundo.
- Propose Day (8 Gashyantare) Umunsi abagabo benshi bakoresha bagasaba abakunzi babo kubana.
Nubwo uyu munsi wizihizwa cyane, hari abawunenga bavuga ko wabaye igikoresho cy’ubucuruzi aho isoko ry’ibicuruzwa ryawugize umunsi w’amafaranga aho kuba umunsi w’urukundo. Abandi bawugaya bavuga ko utari umunsi wihariye kuko urukundo rukwiye kugaragazwa buri munsi aho gutegereza itariki imwe mu mwaka.
Hari n’abemera ko St. Valentin ari igihe cyiza cyo kongera kwereka abakunzi babo urukundo, guhindura umubano mwiza cyangwa se gusangira ibihe byiza.
Umunsi wa St. Valentin n’indi minsi ijyanye n’abakundanye ni igihe cyihariye ku bantu benshi. Waba uwizihiza cyangwa utawizihiza, igikuru ni uko urukundo ari ikintu gikomeye mu buzima bw’abantu. Kandi nubwo hakunze kugaranga impaka kuri uyu munsi, ikigaragara ni uko wagize uruhare runini mu mibereho y’abantu n’umuco wabo, ukaba ugaragaza uburyo urukundo ruhabwa agaciro mu mico itandukanye ku isi.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Number: +250 785 404 717
