Kongo yasabwen’Abategetsi ba SADC na EAC kuganira na M23

Kongo yasabwen’Abategetsi ba SADC na EAC kuganira na M23

Inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, n’iby’umuryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC, yasabye leta ya Kongo kuganira n’impande zose zirebwa n’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo, harimo n’umutwe wa M23. Iyi nama kandi yasabye u Rwanda gukura abasirikare barwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

 

Iyi nama yigaga ku buryo bwo guhosha amakimbirane n’intambara zugarije Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, yahurije hamwe abakuru b’ibihugu icyenda n’intumwa zihagarariye abandi baperezida bane bo batashoboye kuyitabira.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yitabiriye iyi nama imbonankubone i Dar es Salam muri Tanzaniya. Ni mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo we yayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Joao Lourenco, Perezida wa Angola akaba n’umuhuza wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu biganiro by’amahoro bya Luanda, nawe ntiyari muri iyi nama. Yaserukiwe na Ambasaderi Tété Antonio, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Evariste Ndayishimiye w’Uburundi nawe ntiyitabiriye; yari ahagarariwe na Minisitiri w’intebe, Liyetona Jenerali Ndirakobuca Gervais.

Nk’uko bikubiye mu myanzuro yashyizwe ahagaragara nyuma y’iyi nama, aba bategetsi bagaragaje impungenge batewe n’uko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugenda kirushaho kujya habi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Bityo iyi nama yabahuje isaba ko haba agahenge no guhagarika imirwano bwangu.

Abakuru b’ibihugu, binyuze muri iyi nama, basabye ko aya makimbirane yakemurwa binyuze mu biganiro by’amahoro bya Luanda n’ibya Nairobi.

Inama yabo yasabye kandi ko abagaba b’ingabo z’ibi bihugu bahura mu gihe kitarenze iminsi itanu, bagatanga imirongo ngenderwaho mu bya tekiniki yerekeranye n’ihagarikwa ry’imirwano.

Mu bindi aba bagaba b’ingabo bagomba gutangaho umurongo, harimo ibireba itangwa ry’imfashanyo y’ubutabazi, cyo kimwe n’umutekano w’umujyi wa Goma n’ibice biwukikije. Hakabamo ibijyanye n’ifungurwa ry’imihanda y’ingenzi inyuzwamo ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu mujyi wa Goma, cyo kimwe n’ifungurwa ryihutirwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC basabye kandi isubukurwa ry’ibiganiro bitaziguye hagati y’uruhande rwa leta n’impande zose zirebwa n’iki kibazo, yaba iza gisivili n’iza gisirikare, harimo n’umutwe wa M23. Ibyo biganiro iyi nama yanzuye ko bigomba gushingira kuri gahunda ya Luanda n’iya Nairobi.

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri iyi miryango yombi yahamagariye kandi ishyirwa mu ngiro rya gahunda yo “kurandura umutwe wa FDLR ndetse n’ikurwaho ry’ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, kuvana ingabo zarwo muri Kongo” nk’uko yemeranyijweho mu biganiro bya Luanda.

Inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yasabye ko hashyirwaho uburyo bw’ivanwa ku butaka bwa Kongo ry’ingabo z’amahanga zitatumiweyo kandi bugashyirwa mu ngiro.

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko biyemeje gukomeza gushyigikira Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu guharanira ubwigenge, ubusugire n’ubutavogerwa cyo kimwe n’amahoro arambye, umutekano n’iterambere byayo.

Iyi nama kandi yasabye ihuzwa ry’ibiganiro by’amahoro bya Nairobi n’ibya Luanda no kubyongerera ingufu ku buryo birushaho kuzuzanya.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC ibaye mu gihe intambara ishyamiranyije inyeshyamba za M23 n’igisirikare cya leta ya Kongo ikomeza gufata intera.

M23, nyuma yo kwigarurira Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, ubu irototera na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ibyasabwe n’aba bakuru b’ibihugu biza kubahirizwa, imirwano irimo gusatira Bukavu igahagarara.

Intambara ya M23 kandi yateje amakimbirane no guterana amagambo hagati y’abategetsi bo muri iyi miryango yombi.

Byose bishingiye ku birego bishinja u Rwanda gushyigikira izi nyeshyamba ruziha intwaro n’ibindi bikoresho, cyo kimwe no kohereza abasirikare barwo kujya kurwana ku ruhande rwazo.

Ibyo ariko ubutegetsi bw’u Rwanda burabihakana, nubwo raporo z’imiryango mpuzamahanga zidasiba kurutunga agatoki kugira ukuboko gukomeye muri izi ntambara zo mu burasirazuba bw’igihugu kituranyi cya Kongo.

 

Umusanzunews.rw

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *