RDC yasohoye umwanzuro wo guta muri yombi Corneille Nangaa
Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rwasohoye umwanzuro wo guta muri yombi Corneille Nangaa, uyobora abatavuga rumwe ubutegetsi bw’icyo gihugu yitwa Alliance Fleuve Congo (AFC).
Ubutabera bwa gisirikare bwa Kongo bushinja Corneille Nangaa ko atabujije ibikorwa byo guhohotera abantu byakorewe mu gihe yari areberera.
Uwo mwanzuro, washyizweho umukono n’umucamanza ufite ipeti rya Koloneli, Mbuta Muntu Parfait, ategeka ko Nangaa afatwa vuba kandi akagezwa mu Rukiko rw’icyi gihugu.
Corneille Nangaa yabaye umuyobozi w’akanama k’igihugu gashinzwe amatora muri Kongo. Ubu ayoboye ihuriro AFC/, kandi akaba akorana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Inyeshyamba za M23 ziherutse kwigarurira umujyi wa Goma. Abategetsi ba leta ya Kongo bashinja Nangaa kugira uruhare mu guhohotera uburenganzira bwa muntu, harimo n’iyicarubozo ryakorewe umuyobozi w’ishuri, mu gihe intambara yari hagati y’igisirikare cya leta na M23 yari komeje.
Icyemezo cya leta ya Kongo cyo gusohora umwanzuro wo guta muri yombi Corneille Nangaa cyerekana ubushake bw’icyo gihugu bwo kurwanya abagize uruhare rukomeye muri iyo ntambara imaze igihe kinini. Kugeza ubu, nta cyo Corneille Nangaa cyangwa abamuhagarariye baratangaza kuri uwo mwanzuro wo kumufata.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Number: +250 785 404 717
