Umunyarwanda arya ibilo bitatu n’igice by’Amafi ku mwaka

Umunyarwanda arya ibilo bitatu n’igice by’Amafi ku mwaka

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira Abanyarwanda kurya amafi mu mafunguro yabo, hagamijwe ko buri Munyarwanda ava ku biro bitatu n’igice ku mwaka, akagera nibura hagati y’ibilo 19 na 20 ku mwaka.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi muri MINAGRI, Jean Claude Ndorimana, mu kiganiro n’abanyamakuru, yasabye ko hakomeza gukangurirwa Abanyarwanda bose kurya amafi, kuko ari ifunguro rifite intungamubiri zose zikenerwa mu gukomeza umubiri no kugira ubuzima bwiza.

Uyu muyobozi ufite ubworozi mu nshingano ze, yakomeje asobanura ibyiza byo gufungura amafi ku rugero ruri hejuru, kuko ari ifunguro ryiza kandi ritagira ingaruka. Abanyamakuru bamubajije ku giciro cy’amafi kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi, yasubije ati:” utabasha kugura amafi manini ashobora kugura indagara, kuko nazo ari ubwoko bw’amafi.”

Umunyarwanda arya ibilo bitatu n’igice by’Amafi ku mwaka

Yakomeje agira ati:” nubwo ari duto ugereranyije n’andi mafi, nazo zifite intungamubiri nyinshi kandi zikenerwa mu mubiri.”

Ku bijyanye n’igiciro cy’amafi kiri hejuru, yasobanuye ko, bitewe n’nkunganire leta yashyizemo ya 40% ku borozi b’amafi, ubu harimo n’ubworozi bwemerewe kujya mu bwishingizi. Kandi umworozi w’amafi yoroherejwe kubona inguzanyo ku nyungu nto ya 8%, mu gihe abandi bafata inguzanyo ku nyungu ya 19%. Ibi byose ni uburyo bwashyizweho kugira ngo Abanyarwanda babashe kubona amafi ku giciro cyiza kandi cyoroheye buri wese.

Birasobanutse rero ko nta muntu wakagombye kwitwaza ko amafi ari amafunguro y’abifite cyangwa abaherwe nk’uko bamwe babitekerezaga, kuko ubu igiciro cyayo cyoroherejwe ku buryo buri wese yayabasha kwigurira ifi.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Leon NKUSI

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *