PerezidaTrump yazamuye imisoro y’ibicuruzwa biva Canada, Megisike, U Bushinwa

PerezidaTrump yazamuye imisoro y’ibicuruzwa biva Canada, Megisike, U Bushinwa
Nyuma y’imisoro mishya Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bituranye n’Amerika, Perezida Donald Trump aganira kuri uyu wa mbere na mugenzi we wa Megisike (igihugu cyo muri Amerika y’Amajyaruguru), Claudia Sheinbaum, na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau.

Uretse Megisike na Canada, imisoro mishya iri no ku Bushinwa. Ibi bihugu bitatu ni byo bya mbere kw’isi byohereza ibicuruzwa byinshi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ku buryo Amerika ibona ibihomberamo. Kuko ni yo igura byinshi kurusha ibyo yohereza muri ibyo bihugu twavuze haruguru (yinjiza ibicuruzwa byinshi biturutse hanze kurusha ibyo yohereza).

Urugero, guverinoma y’Amerika itangaza ko ikinyuranyo cy’ibicuruzwa Amerika yaguze muri Canada n’ibyo yagurishijeyo mu mwaka ushize w’2024 kigera ku madolari miliyari 55. Ku byinjiye n’ibyasohotse muri Megisike mu 2023, kiragera ku madolari miliyari 153. Naho ku Bushinwa, ibyo Amerika yaguzeyo mu 2023, biruta ibyo yagurishijeyo (bifite agaciro kanini kurusha ibyo yacuruje yo) aho amadolari miliyari 279.

Ejobundi ku wa gatandatu, Perezida Trump yatangaje ko ibiva muri Megisike na Canada bizajya byishyura umusoro 25%, n’10% yiyongereye (hamwe n’indi misoro mishya ingana na 10%) ku misoro isanzwe ku biva mu Bushinwa. Iki cyemezo kitangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kabiri. Megisike, Canada n’Ubushinwa nabo bahise batangaza ko bagiye gusoresha imisoro ingana ibicuruzwa bagura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

Musanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *