Ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID cyafunzwe

Ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID cyafunzwe

Abakozi b’ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, bategetswe kwirinda kujya ku cyicaro gikuru cy’iki kigo kiri i Washington DC.

 

Ibi ni nyuma y’uko umuherwe Elon Musk atangaje ko we na Perezida Donald Trump bemeranyijwe gufunga iki kigo. Ibyo bihuye n’inyandiko yakwirakwijwe mu bakozi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byatangaje ko Elon Musk kuri iki cyumweru yanditse ku rubuga rwa X ati: “USAID ni umutwe w’abagizi ba nabi. Ni igihe cyayo cyo gupfa.”

Abakozi ba USAID bavuze ko abagera muri 600 guhera mw’ijoro ryakeye basanze badashobora kwinjira muri mudasobwa z’iki kigo.

Amakuru dukesha IJWI RY’AMERIKA avuga ko abagishoboye gukoresha izo mudasobwa, bakiriye imeyeri y’ikigo, ivuga ko “hashingiwe ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’ikigo” inyubako y’icyicaro gikuru “ifungwa ntihagire umukozi uyinjiramo kuri uyu wa mbere tariki 3 y’ukwezi kwa kabiri”.

Ibyo byose bibaye nyuma y’uko Elon Musk avuze ko yavuganye na Trump ibijyanye n’imfashanyo y’Amerika n’ikigo cy’Amerika gishinzwe imfashanyo n’iterambere kandi ko bumvikanye ko bagomba kugihagarika. (AP)

 

Umusanzunew.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *