Karangazi: Ibiciro by’inyama byazamutseho 50%, bitera impungenge abaturage
Izamuka ry’ibiciro by’inyama mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, ibiciro by’inyama muri iyi minsi mikuru byazamutse ku rugero rukomeye, bitera impungenge abaguzi. Kuri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ibiciro by’inyama ku kiro byavuye ku mafaranga 4000 Frw bigera ku 6000 Frw, bikaba ari ubwiyongere bw’ikigereranyo cya 50%.
Nk’uko abaturage bo muri aka gace babitangarije Umusanzunews.rw, bavuze ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku kubura kw’inka zo kubaga muri iyi minsi mikuru, bityo izamuka ry’ibiciro by’inyama rikiyongera muri ibi bihe by’iminsi mikuru, aho benshi baba bifuza kwishimana n’imiryango n’inshuti. Umwe mu baturage, Nyirabucyeye Anastasie, yagize ati: “Muri iyi minsi mikuru, abenshi bifuza inyama zo kurya bizihiza iminsi mikuru, ariko ibiciro by’inyama byazamutseho 50% ku kilo. Ubu ikilo kimwe cy’inyama kiragura umugabo kigasiba undi.”
Abacuruzi b’inyama na bo bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro ritari ku nyungu zabo gusa, ahubwo hari impamvu zitandukanye zibitera. Niyonsaba Jean Claude, umucuruzi w’inyama muri Rwisirabo, yagize ati: “Twahuye n’ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’amatungo ku isoko, cyane cyane muri iyi minsi mikuru. Aborozi na bo bazamuye ibiciro, bityo natwe tuzamura ibiciro kugira ngo tubashe kunguka.”
Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage basaba ko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura ibiciro cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru, kugira ngo abaturage badahendwa.
Ibi bibazo by’izamuka ry’ibiciro by’inyama muri Rwisirabo bishimangira uburyo iminsi mikuru ituma ibiciro ku isoko bihindagurika, bigasaba abaguzi n’abacuruzi kwiga ku buryo bw’imikorere bashobora gukemura ibibazo bibangamiye impande zombi.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akagari ka Rwisirabo ariko ntiyabasha kutwitaba ku murongo wa telefoni.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
