Urubyiruko rwashyizwe mu mwanya w’imbere mu cyumweru cyo kurwanya ruswa

Buri tariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Kuri iyi nshuro imbaraga mu cyumweru cyo kuwizihiza zizashyirwa mu gukangurira urubyiruko kuyirwanya.

Uyu munsi utegurwa hashingiwe ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije kurwanya ruswa (UNCAC), uzabanzirizwa n’icyumweru cyavuye tariki ya 30 Ugushyingo kuzageza ku ya 9 Ukuboza 2024.

Hifashishijwe imiganda y’abaturage, hazajya hatangwa ubutumwa ku kurwanya ruswa n’akarengane

Muri uyu mwaka, gifite insanganyamatsiko yibanda cyane ku rubyiruko cyane ko u Rwanda ari na bo baturage benshi rufite. Igira iti “Dufatanye n’Urubyiruko mu kurwanya ruswa; Dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatanze ikiganiro ku kurwanya ruswa n’akarengane mu Banyarwanda

Binyuze mu Muganda Rusange wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, batangije iki cyumweru, basaba abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Urubyiruko ruzaganirizwa ku bukangurambaga burebana no kurwanya ruswa

Ni icyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birebana n’ubukangurambaga mu kurwanya ruswa, intego nyamukuru ikaba gukomeza guteza imbere ubunyangamugayo cyane cyane mu rubyiruko.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine n’Umuyobozi wa Polisi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Bugesera, SP Marguerite Nyiraneza, bafatanya gutera igiti

Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru bizasorezwa kuri Stade ya Muhanga yo mu Karere ka Muhanga.

Ibi bikorwa byose bijyanye n’lcyerekezo 2050, aho u Rwanda rwiyemeje kuba mu bihugu bya mbere ku Isi birwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, bakanguriye buri wese kurwanya ruswa

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

 

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *