Perezida Kagame yageze Arusha muri Tanzania, yitabiriye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa EAC

Perezida Kagame yageze Arusha muri Tanzania, yitabiriye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa EAC

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024 yageze Arusha muri Tanzania, yitabiriye inama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’Umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Zanzibar ushinzwe imirimo, ubukungu n’ishoramari, Shariff Ali Shariff.

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo igiye kuba mu gihe EAC yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Arusha, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva na Minisitiri Shariff Ali Shariff

Ifite insanganyamatsiko yo “guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n’umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho.”

Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda ni bo bakuru b’ibihugu byo muri EAC bamaze kugera i Arusha. Bahasanze Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Perezida Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC arategerejwe, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we ntaboneka kuko yohereje Visi Perezida Prosper Bazombanza kugira ngo amuhagararire kuko “gahunda ze zabaye nyinshi”.

Umukuru w’Igihugu cyu Rwanda yakiriwe mu muco gakondo w’Abanya-Tanzania

Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibiramenyekana niba yitabira iyi nama. Muri Kamena 2024 yanze kwitabira idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ba EAC, mu rwego rwo kwivumburira Perezida Ruto wavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda.

Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n’ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y’ibihugu biyigize.

Perezida Paul Kagame yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *