Ubudasa bwa Vivo Energy Rwanda mu cyumweru cyahariwe ubuziranenge
Nk’uko ibinyabiuziga bitandukanye bikoresha mazutu na Lisansi usanga bigana sitasiyo zitandukanye kugirango zihabwe serivisi, akenshi usanga hari abatita ku buziranenge bw’ibyo bikomoka kuri Peteroli kandi ari ngombwa.
Mu cyumweru cyahariwe kwita ku buziranenge bwabyo(Essance &Mazutu ) sosiyete ya Vivo Energy Rwanda ari nayo ifite mu nshingano sitasiyo ya lisasi ya Engen, yavuze ko ubusanzwe bafite ubuziranenge bw’ibi bikomoka kuri peteroli bibanza gupimwa uhereye aho biturutse.
Gusa ibyo ntibiba bihagije kuko iyo ikinyabiziga gipakiye ayo mavuta kigeze aho gipakururira nabwo bagapima mu rwego rwo kwirinda kuba baha umu kiliya ibintu bitujuje ubuziranenge.
Ufiteyesu Felix, ushinzwe iginamigambi ya sitasiyo za Engen, avuga ko bafite ubudasa bw’inyabutatu aribwo gutanga , kalite (quality), quantite, na serivisi yihuse.

Abishingira ku kuba bafite abakozi babihuguriwe aho usanga buri kinyabiziga cyose cyizanye ibyo bicuruzwa usanga bipimwa hakarebwa ko iyo lisansi yujuje ubuziranenge.
Ufiteyezu avuga ko iyo petelori cyangwa essence ije mu bwato ikagera i Dar Es Salaam muri Tanzania cyangwa i Mombasa muri Kenya, ipakurwa igashyirwa mu bigunguru mbere y’uko ipakirwa amakamyo yoherezwa mu Rwanda.
Hanarebwa kandi ireme bwite ry’ibyo bintu byombi kugira ngo hamenyekane niba nta bindi byongewemo.
Iyo ibipimo bidahuye, hakurikiraho kureba niba nta kintu umushoferi yaba yakuyemo cyangwa ngo yongeremo.
Yavuze ko kandi buri mugenerwa bikorwa ubagannye afite uburenganzira bwo gusaba ko bamupimira qualite na quantite ahawe hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe bibarizwa kuri sitasiyo zabo zose.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko serivisi aba kiliya bahabwa hamwe n’ubwiza bwa essence na Mazutu, aribyo by’ingenzi bibayobora mu guhitamo sitasiyo ibinyabiziga byabo bifatiraho lisansi na mazutu mu Rwanda.
Umwanditsi: Fred NDACYAYISENGA
