Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibibangamiye urugendo rwo kurwanya ubukene bukabije

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibibangamiye urugendo rwo kurwanya ubukene bukabije

Madamu Jeannette Kagame witabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umuryango i Doha muri Qatar, yagaragaje ibibangamiye urugendo rwo kurwanya ubukene bukabije bufatwa nk’ikirango cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro ku isano y’umuryango n’ubukene cyabaye kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko mu gihe ubukene bukabije buvugwa kuri uyu mugabane, impamvu muzi yabwo iba igomba gutekerezwaho, hakarebwa n’ingaruka bugira ku kiremwamuntu.

Yabajije ati “Umugabane wa Afurika wasubijwe inyuma hangana iki bitewe n’umutungo yakuwemo mu buryo bwagutse kandi bwateguwe, imyenda iremereye na politiki mpuzamahanga y’ubukungu ibangamye, isubiza inyuma iterambere ryo ku rwego rw’igihugu?”

Inkuru dukesha Igihe.com ivuga ko Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kurandura ubukene bukabije bigoye mu gihe inzego mpuzamahanga zitezweho kuzana impinduka mu bukungu bw’Isi zitavugwaho rumwe bitewe n’uko zidasohoza gukora inshingano zazo uko bikwiye, ntizimenye ubyihutirwe mu gukemura ibibazo.

Ati “Mu buryo bubabaje, amagambo ‘umukene’ cyangwa ‘ubukene’ akoreshwa mu gusobanura inkomoko y’abantu, ku bwanjye bakabaye basobanurwa hashingiwe ku budaheranwa bwabo n’umuhate wabo wo kutaganzwa na politiki y’Isi Ishaje yo kunyunyuza.”

Yavuze ko ibipimo by’ubukungu birimo ibigaragaza uko umuturage yinjiza ku mwaka bishingira ku kubogama kandi bigira umupaka, ati “Ntabwo bigaragaza ishusho yose kandi yuzuye y’imibereho y’abaturage…cyane cyane mu ngero z’ubusumbane bugaragara.”

Uretse ibyo kandi yagaragaje ko mu mikoreshereze y’amafaranga, hari umuntu ushobora kuyakoresha byose yagenewe, undi akayakoresha ibindi bitateganyijwe, asobanura ko iki cyuho kizibwa n’ubuyobozi bwiza, inzego zikomeye n’abaturage biyemeje kubaka igihugu, atanga urugero ku Banyarwanda.

Yagize ati “Urugero ku Rwanda, umutekano, ubumwe bw’igihugu, ishema dufite, agaciro n’ubwisanzure byaturutse mu ivu ry’igihugu kitari gishoboye kandi cyari cyaracitsemo ibice, kuri twebwe ni igishoro twabonye twiyushye akuya.”

Yavuze ko mu bindi u Rwanda rwateje imbere harimo uburezi by’umwihariko ubw’abana b’abakobwa, ati “99% y’abakobwa bacu bose bariga amashuri abanza, gushyingira abana ni ibintu binyuranyije n’amategeko mu gihugu cyacu. Kugaburira abana ku ishuri bishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose,”

Yongeyeho ko “U Rwanda rwashyizeho gahunda y’ubuvuzi kuri bose (Mutuelle de Sante, ikoreshwa n’Abanyarwanda 98%), uburezi bw’ibanze kuri bose, ndetse no kugira icumbi kuri buri wese. Ibisubizo twishatsemo nk’imidugudu y’ikitegererezo, kuri ubu yatujwemo imiryango itishoboye isaga 8000, irimo iyagizweho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere…Kandi iri ni itangiriro gusa.”

Yasabye ibihugu kuganira ku bufatanye mu iterambere bufitiye buri ruhande akamaro, yibutsa ko sosiyete ibayeho neza kandi iteye imbere ibyara imiryango ibayeho neza kandi iteye imbere, kandi ko iyo imiryango ifite ubuzima bwiza, sosiyete nziza na yo iraramba.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko u Rwanda rwahisemo politiki y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, agaragaza ko mu gukemura ibibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego yo kurandura ubukene bukabije, rwashyizeho gahunda y’imyaka itanu ya guverinoma (NST2) igamije kuzamura iterambere.

 

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibibangamiye urugendo rwo kurwanya ubukene bukabije

 

Madamu Jeannette Kagame yagiye mu nama mpuzamahanga y’iterambere ry’umuryango i Doha

 

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje byinshi u Rwanda rwagezeho birimo guteza imbere uburezi ku bana b’abakobwa

Umwanditsi: Alex RUKUNDO


Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *