Umusirikare wa Sudani y’Epfo yaciriweho ikote n’umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida Museveni
Umwe mu basirikare bacungira umutekano Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, yaciriweho ikoti n’umusirikare wo mu ngabo za Uganda ubwo yari arinze umutekano, ubwo bari mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicuratsi 2026, ubwo Perezida Salva Kiir yinjiraga mu birori byaberaga Kololo i Kampala, aho Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi.
Amakuru avuga ko uriya murinzi witwa Alor Machol yaciriweho ikoti n’umwe mu basirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC),nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’abashinzwe umutekano ku mpande zombi.Ni ubwumvikane buke bwatumye habaho gusunikana, birangira ikoti rya Mashol ricitse.
Amafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga ikoti ry’uyu murinzi ryacitse, gusa ntibyamubujije gukomeza kwita ku nshingano ze kugeza we na bagenzi be bagejeje Salva Kiir aho yagombaga kwicara.
Nyuma y’ibyabaye kuri uriya murinzi, abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushimiye ubwitange yagaragaje.
