Urugaga rw’Abikorera rwatoye ubuyobozi bushya

Urugaga rw’Abikorera rwatoye ubuyobozi bushya

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatoye komite nyobozi nshya izayobora uru rwego mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, aho Twagirumukiza François yagiriwe icyizere cyo kuyobora uru rugaga.

 

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, aho Twagirumukiza yatsinze ku majwi 191 mu batoye 202, asimbuye Jeanne Françoise Mubiligi wari uyoboye PSF kuva muri Gashyantare 2023.

Twagirumukiza yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wenyine, agaragaza ko afite ubunararibonye mu bucuruzi bw’imyaka 28. Avuga ko yatangiye ubucuruzi mu buryo bwo kugerageza kuko icyo gihe nta gishoro gifatika yari afite, uretse icyizere.

Ati: “Nangiye ubucuruzi ari ukugerageza kuko nta igishoro nari mfite gihagije nakoreye ku cyizere.”

Abayobozi bashya ba PSF mu Rwanda bafite imihigo ijyanye no guteza imbere Urwego rw’Abikorera

Yavuze ko aho ageze abikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwashyizeho ibikorwaremezo n’ikirere cyiza, ishoramari ridaheza n’ibindi, bigatuma bagira amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo.

Mu migambi afite yo guteza imbere urwego rw’Abikorera, Twagirumukiza yavuze ko bazashyira imbaraga mu gufasha urubyiruko kwikorera, guhanga imirimo mishya no kunoza serivisi zitangwa mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi.

Yagize ati: “Twizeye ko turi kumwe n’urubyiruko n’abandi bashoramari. Tuzagerageza kunoza serivisi, cyane cyane mu nzego zirimo amahoteli n’izindi z’ubucuruzi, ahari icyuho hagomba kwitabwaho kigakurwaho.”

Abanyamuryango b’icyubahiro ba PSF na bo bakurikiye amatora kandi bayagiramo uruhare

Yongeyeho ko komite nyobozi irangije manda yari imaze kugera kuri 70% by’intego, bityo ko komite nshya izaharanira kuzamura ibikorwa bikagera nibura kuri 90%.

Mu bandi bagize komite nyobozi batowe harimo Uwizeyemungu Jean Claude wagizwe Visi Perezida wa Mbere ku majwi 184, ndetse na Mukasahaha Kamanzi Diane watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ku majwi 180.

Uwizeyemungu Jean Claude yavuze ko komite nshya izubakira ku byo iyayibanjirije yagezeho, igashyira imbaraga mu kongera umubare w’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati: “Igihugu ntigishobora gutera imbere mu gihe abikorera badafite imbaraga. Dufite inshingano zo guhanga imirimo no kongera ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu.”

Abanyamuryango ba PSF bishimiye komite nyobozi bitoreye

Ku ruhande rwa, Mukasahaha Kamanzi Diane yavuze ko bazashyira imbaraga mu kunoza serivisi z’ubucuruzi, kongerera ubushobozi abanyamuryango ba PSF no gushishikariza urubyiruko n’abagore kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi.

Ati: “Tuzakorana n’inzego zitandukanye zirimo ibigo bya Leta, amabanki n’ibindi bigo by’iterambere kugira ngo serivisi z’ubucuruzi zirusheho kunozwa kandi abanyamuryango ba PSF bagire amakuru ahagije ku mahirwe ariho.”

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 1999, ugamije guhuza no kuvuganira abikorera, guteza imbere ubucuruzi no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Mukasahaha Kamanzi Diane, Visi Perezida wa Kabiri wa PSF mu Rwanda

PSF ifite inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge, Akarere kugeza ku rwego rw’Igihugu, aho igira uruhare mu gukemura ibibazo by’abikorera no kubafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Uru rwego kandi rutegura Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali (Expo) rihuza abikorera bo mu Rwanda n’abo mu mahanga, rikaba kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Twagirumukiza François, Perezida wa PSF mu Rwanda
Uwizeyemungu Jean Claude, Visi Perezida wa Mbere wa PSF mu Rwanda

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *