Perezida Cyril Ramaphosa yamaganiye kure igihano cy urupfu cyafatiwe Joseph Kabila

Perezida Cyril Ramaphosa yamaganiye kure igihano cy urupfu cyafatiwe Joseph Kabila

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yinjiye mu biganiro byo guhosha umwuka mubi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu.

 

 

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sundaytimes, Ramaphosa yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyahawe Kabila ari “ikosa rikomeye” rishobora no kugeza ku ihirikwa ry’ubutegetsi bwe.

Ramaphosa asanga kandi iri kosa rishobora kuzakurura umutekano muke, n’uburakari mu gisirikare cya Congo ndetse no mu duce tugenzurwa na AFC/M23 mu burasirazuba bw’igihugu.

Abategetsi babiri bo muri Afurika y’Epfo bagiranye ikiganiro na Sundaytime, bavuze ko Pretoria “yatangajwe” n’icyo cyemezo cya Kinshasa, kandi ko Tshisekedi yari yarasezeranyije Ramaphosa ko azirinda ibikorwa bishobora guhungabanya amahoro.

Amakuru yizewe ahamya ko Afurika y’Epfo na Zimbabwe byatangiye ubuhuza bugamije kugabanya ubushyamirane hagati ya Tshisekedi na Kabila.

Pretoria ifata Kabila, wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, nk’umwe mu bantu bakenewe mu biganiro bigamije guhosha intambara. Umwe mu badipolomate ba Afurika y’Epfo yagize ati “Agomba kuba umuti, aho kuba ikibazo.”

Abategetsi ba Afurika y’Epfo vuga ko guha gihano cy’urupfu Kabila bishora gutiza umurindi amacakubiri mu gisirikare cya Congo, kuko bamwe mu basirikare bakomeye bagifitanye ubucuti bukomeye nawe, bikaba byanahungabanya ibikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Khumbudzo Ntshavheni, yemeje ko Perezida Ramaphosa “ari gukora ibishoboka byose kugira ngo habe amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo no kugira ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Kabila yakatiwe urwo gupfa muri Nyakanga 2025 ashinjwa ubugambanyi no gushyigikira ihuriro AFC/M23 rimaze igihe rigenzura ibice bikomeye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *