Perezida Putin yarantengushye mu buryo ntatekerezaga – Trump

Perezida Putin yarantengushye mu buryo ntatekerezaga – Trump

Mu kiganiro n’itangazamakuru Donald Trump, yakozeari kummwe na  Keir Starmer,  yashinje Vladimir Putin kumutenguha , aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze cyane umuyobozi w’u Burusiya.

 

Ku wa Kane, Trump yavuze ko yari yiteze ko gushyiraho amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya mu gihe gito amaze kwinjira mu biro bya perezida, ariko ibikorwa bya Putin bikaba byaramungamiye mu buryo bwo kubigeraho.

Ayo magambo yayavugiye mu kiganiro cyamaze amasaha arenga imwe yakoranye na Starmer, cyasoje uruzinduko yari arimo rw’iminsi ibiri mu Bwongereza. Muri icyo kiganiro, Perezida Trump yirinze cyane gutera impaka ku ngingo zitandukanye zari zarizitezwe hagati y’impande zombi.

Trump ntiyigeze avuga cyane ku kibazo cya Palestina cyangwa kunenga Ubwongereza ku bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, nubwo yateje impungenge ubwo yasabaga ko Starmer yakoresha ingabo mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe.

Nyamara, amagambo yavuze kuri Perezida w’u Burusiya yatangaje abategetsi b’Abongereza bari bategereje urundi ruzinduko rwihariye rwa kabiri rwa Trump mu Bwongereza nk’uburyo mu rwego rwo gufatira ibihano bikakaye Putin.

Trump yagize ti:“ Putin yarantengushye,” Yongeyeho ati: “Arimo kwica abantu benshi, kandi arimo gutakaza abarenga abo yica. Abasirikare b’Abarusiya barimo kugwa ku rugamba ku bwinshi kurusha abasirikare b’Ukraine.”

Trump yongeyeho ko yatekerezaga ko byari kuba byoroshye kwemeza amasezerano y’agahenge hagati ya Ukraine n’u Burusiya “kubera umubano nagiranaga na Perezida Putin… ariko yarantengushye koko.”

Mu gusoza uru ruzinduko rwaranzwe n’ibiganiro bitandukanye, Trump yashimishije umuryango w’ibwami, Starmer ndetse n’u Bwongereza.

Ati:“ Turashimira cyane ku bw’icyubahiro gikomeye cy’uruzinduko rwa leta twakorewe ejo i Windsor Castle, dutumirwa n’Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla,” ibiyavuze nyuma yo kureba itsinda rya Red Devil rimanuka ku kibuga cya Chequers.

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *