Minisitiri Nduhungirehe yahakaniye Inteko ya EU ifugurwa Ingabire Victoire

Minisitiri Nduhungirehe yahakaniye Inteko ya EU ifugurwa Ingabire Victoire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yasabye u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.

 

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Inteko ya EU ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuva muri Nyakanga 1962 ubwo cyigobotoraga ubukoloni bw’Ababiligi, kandi ko imyanzuro nk’uyu idashobora guhindura uko kuri.

Yagize ati “Ndagira ngo nibutse Inteko ya EU, niba yarabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’u Burayi bwarangira. Nta myanzuro ya gikoloni izahindura uko kuri. Ya minsi yaragiye ku neza kandi burundu!”

Ingabire Victoire afungiwe by’agateganyo mu igororero rya Nyarugenge

Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru y’ibihuha no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Afungiwe by’agateganyo mu igororero rya Nyarugenge.

Amakuru dukura ku GIHE avuga ko urubanza rwe rwari gutangira tariki ya 2 Nzeri, ariko uwo munsi yihannye inteko y’abacamanza bari bagiye kumuburanisha mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, asobanura ko atizeye ko yamuha ubutabera kuko ari yo yasabye ko akorwaho iperereza ubwo yaburanishaga abandi barimo abahoze muri DALFA Umurinzi.

Minisitiri Nduhungirehe yamenyesheje Inteko ya EU ko u Rwanda ari igihugu cyigenga

Ku wa 11 Nzeri, abagize Inteko ya EU bateranye kugira ngo baganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 bawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Theoneste na bo barekurwa.

Abadepite ba EU basabye ko Ingabire Victoire arekurwa ataburanishijwe

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *