Amerika yatangaje intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro hagati ya Rwanda na RDC

Amerika yatangaje intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro hagati ya Rwanda na RDC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari intambwe ifatika yatewe mu biganiro bigamije gushimangira amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), anashimangira ko Amerika izakomeza kugira uruhare mu rugendo rugamije amahoro arambye mu karere.

 

Ibi byatangajwe nyuma y’uko, ku wa 18 Kamena 2025, impuguke zo mu nzego za dipolomasi z’u Rwanda na RDC zari mu biganiro by’iminsi itatu byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyo biganiro byarangiye impande zombi zemeranyije ku ngingo z’ibanze zizashingirwaho mu masezerano y’amahoro ateganywa gusinywa mu minsi iri imbere.

Itariki ya 27 Kamena 2025 ni yo yagenwe ngo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi bihugu byombi bahurire i Washington DC, basinye ku mugaragaro ayo masezerano. Nyuma yaho, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame n’uwa RDC Félix Tshisekedi bazahura ku itariki izatangazwa nyuma, baganire ku mahoro, ituze n’ubufatanye mu iterambere ry’akarere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Trump yavuze ko “ari iby’agaciro ku gihugu cye kuba kireberera intambwe iganisha ku mahoro hagati y’u Rwanda na Congo,” agaragaza ko hari icyizere cy’uko ibihugu byombi bizatangira ubufatanye mu by’ubucuruzi, umutekano n’iterambere.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye intambwe Amerika yateye mu gushakira umuti w’ikibazo cy’u Rwanda na RDC. Yashimiye Marco Rubio (iburyo) uri mu babigizemo uruhare

Yagize ati: “Tugiye gusinya ayo masezerano, intambara ihagarare. Ni ishema kuri njyewe n’igihugu cyacu. Ndashimira Visi Perezida JD Vance n’Umunyamabanga wa Leta ku bw’uruhare rukomeye bagize.”

Trump yakomeje ashimangira ko “intambara yari maze imyaka hagati ya Congo n’u Rwanda igiye kurangira,” kandi ko ari amahirwe mashya ku baturage b’ibi bihugu kugira ubuzima bwiza, bufite ituze n’amahirwe y’ubufatanye n’ibindi bihugu birimo Amerika.

Yanagarutse ku bindi bihugu byamaze kugerwaho n’ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kubaka amahoro, harimo Serbia na Kosovo, ndetse avuga ko n’ubutwererane n’u Buhinde na Pakistan buri mu nzira nziza.

Ku bijyanye n’intambara zindi zitararangira, Perezida Trump yavuze ko hakiri ihurizo mu kibazo cya Israel na Palestine, ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ariko yemeza ko hari intambwe iri guterwa nubwo itaragera ku musozo.

Umusanzunews

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *