Abigaragambya b’Abanya-Israheli bagerageje kubuza inkunga kugera muri Gaza

Abigaragambya b’Abanya-Israheli bagerageje kubuza inkunga kugera muri Gaza

Muri iki gitondo mu gihugu cya Israheli, abaturage babyukiye mu myigaragambyo ku mupaka wa Gaza, babuza imodoka zitwaye inkunga kwinjira muri Gaza, bavuga ko nta nkunga ikwiye kwinjira mu gihe Hamas ita rarekura imbohe z’Abanya-Israheli.

Reut Ben Haim , umwe mu bigaragambya, yavuze ko ari “akarengane katagira urugero kubona inkunga ijya muri Gaza mu gihe Hamas imbohe z’Abanya-Israheli. ati: “Ntitwakwemera kurebera ntacyo dukora mu gihe iri hohoterwa rikomeje kugirirwa abantu bacu, hanyuma ngo tureke inkunga ikomeza yinjire muri Gaza.”
Asriel Machlev, we avuga ko “buri modoka yinjira muri Gaza yongera igihe cy’intambara,” ndetse yiyemeza kujya aza buri cyumweru kwigaragambya mu rwego rwo kubuza inkunga kugera muri Gaza.

Nubwo Leta ya Israheli yemeye ko inkunga nke yinjira muri Gaza, umubare w’imodoka zimaze kwinjira muri Gaza nturamenyekana ariko amakura ahari n’uko hamaze kugerayo umubare muto cyane ugeraranyije n’izajyaga zinjira buri munsi. Loni hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinja Israheli gukoresha inzara nk’intwaro ku Banya-Palestina, aho bagera ku bihumbi 500 bamaze kugezwa ku rwego rwo guhangayikishwa bikomeye n’inzara.

Umusanzunews

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *