SADC yamaganye ibirego bivuga ko yirengagije abasirikare bayo bari mu Burasirazuba bwa RDC

SADC yamaganye ibirego bivuga ko yirengagije abasirikare bayo bari mu Burasirazuba bwa RDC

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wamaganye byeruye ibirego byatangajwe na News24 ku wa 18 Gicurasi 2025, bivuga ko SADC yirengagije abasirikare bayo bari mu butumwa i Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyo raporo ivuga ko imyiteguro yo gutwara abasirikare b’Abanya-Afurika y’Epfo, harimo n’amabus yagombaga kubafasha kwimuka, itigeze ishyirwa mu bikorwa. Gusa, ibyo birego ntibyigeze binemezwa cyangwa ngo bihakanwe na SADC mbere y’uko bisohoka mu itangazamakuru.

Mu itangazo ryasohowe, SADC yatangaje ko ibyo birego nta shingiro bifite, biyobya kandi bidatanga ishusho nyayo y’ibibera aho ibikorwa biri kubera.

SADC yasobanuye ko imyiteguro yose ijyanye no kohereza no gucyura ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC (SAMIDRC), iri gukorwa hakurikijwe gahunda yemejwe, yateguwe kandi yemeranyijweho n’impande zose bireba.

Umugaba w’ingabo za SAMIDRC ni we ushinzwe kugenzura no guhuza ibikorwa byo gucyura ingabo, kugira ngo bikorwa mu buryo buteguwe neza, butekanye kandi ku gihe, ndetse bihuzwe n’amabwiriza ya SADC n’ibipimo mpuzamahanga.

SADC yagaragaje ko igikomeje kugaragaza ubushake bukomeye bwo guteza imbere amahoro n’umutekano uhamye mu karere, ikanashimangira ko ishyigikiye inzira zose za dipolomasi na politiki mu gushaka umuti urambye ku bibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu muryango wasabye ibitangazamakuru byose kugira ubushishozi no kwitwararika mu buryo bitangaza inkuru, bikanabanza kugenzura ukuri kw’amakuru mbere yo gutangaza ibirego bishobora guhungabanya ubunyangamugayo bw’intego zo kugarura amahoro mu karere.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Brigadier Molatlhegi M. Ntelamo, Umuyobozi ushinzwe Ishami r’Igenamigambi mu Biro Bikuru bya SADC.

Umusanzunews

Umwanditsi:  Alexis NTAWIGENERA

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *