Sudani: Abantu 11 Bishwe mu Gitero cya Drones cya RSF ku Nkambi y’Impunzi”

Sudani: Abantu 11 Bishwe mu Gitero cya Drones cya RSF ku Nkambi y’Impunzi”

Nibura abantu 11 bishwe nyuma y’uko indege zitagira abapilote (drones) z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku nkambi y’impunzi mu Ntara ya Nile y’Amajyaruguru muri Sudani,

 

Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhakana uruhare mu bitero by’indege zitagira abapilote (drones), kandi ukaba utaragize icyo uvuga ku busabe bwo gutanga ibisobanuro, umaze amezi menshi ugaba ibitero ku nganda zitanga umuriro w’amashanyarazi ziri mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta hagati no mu majyaruguru ya Sudani.

Nubwo ibi bitero byagiye bibaho kenshi, mbere ntibyari byarasize abantu benshi bahasize ubuzima nk’uko byagenze ubu.

Hemeidan, umwarimu mu marira menshi yavuze ko Mu gitondo habaye iturika rikomeye, ati:” twasanz imiryango ibiri yari yatwitswe imbere mu mahema yabo bari baryamye.”

yakomeje agira ati:” twari twarahunze Khartoum dutinya intambara, none intambara yadukurikiye hano. Sinzi aho nzajyana n’umuryango wanjye n’abana, nta buhungiro dufite cyangwa ahandi ho kujya.”

Kwaguka kw’ibi bitero gukomeje kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi ya Sudani no gutuma miliyoni z’abantu babaho mu mwijima w’icuraburindi. Ibi bije mu gihe hashize imyaka ibiri intambara yonona igihugu, aho ingabo za Leta ziri kugerageza gusunika umutwe wa RSF ngo mu gice cyo hagati ya Sudani.

Imirwano yo ku butaka muri iyi ntambara ubu iri kwibanda cyane mu Ntara ya Darfur, aho umutwe wa RSF uri kurwana ushaka gufata utundi duce ducumbikiye ingabo za Leta, bikaba byaratumye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo.

Hari kandi imirwano ikomeje no mu gice cy’uburengerazuba bwa Omdurman, kimwe mu bice bigize umurwa mukuru wa Khartoum, aho RSF ikigira ibirindiro.

Igitero cyo ku wa Gatanu mu gitondo, cyagabwe n’ibisasu byinshi byaturitse kigatwika amwe mu mahema, cyakomerekeje abandi bantu 23, nk’uko byemejwe n’umukozi wo kwa muganga.

Abatangabuhamya ba Reuters babonye nibura abana icyenda bari mu bakomeretse.

Umuturage Fadw Adlan ati:” umwana wanjye w’imyaka 9, Ahmed, yishwe uyu munsi, none Fadi wanjye w’imyaka 9 na Omnia w’imyaka 7 bari mu bitaro.”

Imiryango 179 yari yarahunze intambara mu murwa mukuru yari imaze igihe ituye mu bibazo bikomeye ,mu nyubako yasenyutse, hamwe n’amahema abacumbitsemo hanze y’umujyi wa Al-Damer, nta bufasha bw’umuryango mpuzamahanga bahawe. Iyo nkambi yari iri ku ntera ya kilometero eshatu uvuye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Atbara, narwo rwagabweho ibitero.

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alexis NTAWIGENERA

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *