RDC: SADC yateye utwatsi ibirego iregwa n’umutwe wa M23 na AFC
Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC) watangaje ko wababajwe cyane n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 12 Mata 2025 na AFC/ M23, iri tangazo rivuga ko ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zifatanyije n’Ingabo za Leta FARDC, abarwanyi ba FDLR hamwe n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo mu mirwano yahuje umutwe wa M23, muri Goma.
SADC yamaganye yivuye inyuma ibi birego, ivuga ko ari ibinyoma bihabanye n’ukuri. Mu itangazo ryayo, SADC ivuga ko SAMIDRC itigeze na rimwe ijya mu mirwano yifatanyije na FARDC ndetse niyo mitwe yitwara gisirikare ivugwa, bityo ko ayo makuru atariyo kandi agamije kuyobya rubanda.
Uyu muryango ugaragaza ko ibikorwa byawo muri DRC bikomeje gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize SADC, aho hateganywa gukuramo ingabo mu buryo butunganyije kandi buhuje n’amasezerano.
SADC yongeye gushimangira ko yizeye amasezerano yagezweho mu biganiro byabaye ku wa 28 Werurwe 2025 i Goma hagati ya SADC n’ubuyobozi bwa M23, ndetse ishimangira ko izakomeza gushyigikira inzira z’amahoro n’ubuhuza kugira ngo habeho ituze rirambye mu burasirazuba bwa DRC.
SADC yasabye impande zose kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru atariyo no gukorana mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi, hagamijwe kugarura amahoro mu karere.

