Amerika n’u Bushinwa, biri mu ntambara y’ubucuruzi
Amerika n’u Bushinwa, ibihugu byihariye ubukungu ku rwego mpuzamahanga, biri mu ntambara ishingiye ku misoro n’ishyirwaho ry’amabwiriza abangamira ubucuruzi bw’impande zombi. Nta na kimwe kibigaragaraho ubushake bwo koroshya iyo ntambara.
U Bushinwa bwihumuye kuri Amerika
Ku wa gatanu, ubutegetsi bw’u Bushinwa bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gushyiraho imisoro ya 34% ku bicuruzwa byose bituruka muri Amerika, nk’uburyo bwo kwihimura ku byemezo byafashwe na Perezida Donald Trump byo kongera imisoro ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa.
Umuvugizi w’Ibiro bishinzwe ubucuruzi mu Bushinwa yatangaje ko banagejeje iki kibazo ku Rukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi (OMC/WTO), avuga ko imisoro yashyizweho na Amerika irengera amategeko y’ubucuruzi, igahonyora uburenganzira bw’ibihugu bi binyamuryango bya OMC, ndetse ikabangamira amahame agenga ubucuruzi ku isi.
U Bushinwa bwanatangaje ko buzahagarika kohereza muri Amerika ubutare bwitwa “terre rares“, bwifashishwa mu gukora ibikoresho bya elegitoroniki bikomeye, nka mudasobwa, telefone, na satellite.
Ibi byose byitezweho gutangira kubahirizwa ku itariki ya 10 Mata.
Mu gusubiza ibyo Bushinwa bwakoze, Perezida Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Bushinwa bwibeshye, ko bafite ubwoba, anongeraho ko “hari ibintu bimwe na bimwe batajya batinyuka gukora.”
Ibi byose bije nyuma y’uko ku wa gatatu, Trump yari yatangaje imisoro ya 34% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, yiyongera kuri 20% yari isanzwe iriho, bikaba bivuze ko byose hamwe byageze kuri 54%. Ibi byatumye Ubushinwa buba kimwe mu bihugu bigizweho ingaruka zikomeye cyane n’iyi misoro mishya.
Umuvugizi w’Ubushinwa yakomeje avuga ko ibi bikorwa na Amerika ari igitutu cy’ubucuruzi, kandi bikabangamira ubukungu n’icuruzwa ku isi yose.
Hashize umunsi umwe Trump atangaje iyo misoro, amasoko y’imari n’imigabane muri Amerika no ku mugabane w’u Burayi yazahaye. Muri Amerika, amasoko atatu akomeye yahanantutse hejuru ya 5%, mu gihe amafaranga abarirwa muri miliyari z’amadolari yabuze mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.
Umunsi wa kane n’uwa gatanu yabaye iminsi mibi cyane ku masoko y’imari kuva mu 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga.
Trump yabwiye abashoramari ko “abagira ubwoba ari bo bazatsindwa”, ubwo amasoko yari agiye gufungwa.
Uretse imisoro, u Bushinwa bwafashe izindi ngamba zikomeye:
-
Bwahagaritse kugura amasaka n’ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi nk’inyama z’inkoko n’ifu ikomoka ku magufa byajyaga bituruka muri Amerika.
-
Bwafashe icyemezo cyo kugenzura uburyo ubutare bwa terre rares bushorwa muri Amerika, burimo: samarium, gadolinium, terbium, dysprosium, lutetium, scandium, na yttrium.
-
Hashyizweho urutonde rw’amakompanyi 16 yo muri Amerika atemerewe kongera kohereza ibicuruzwa bifite ibyifashishwa mu gisirikare cyangwa inganda z’ikoranabuhanga.
-
Amakompanyi 11 yashyizwe ku rutonde rw’amakompanyi “atizewe” akorana na Taiwan mu rwego rw’ubwirinzi n’ikoranabuhanga.
Amakuru mashya ku bicuruzwa byo kwa muganga
U Bushinwa bwatangiye no kugenzura niba ibikoresho bimwe na bimwe byo kwa muganga bituruka muri Amerika bitagurishwa ku giciro gito cyane ku buryo bigamije kwica isoko ry’abashinwa.
Iyi ntambara y’ubucuruzi ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi yose. Abasesenguzi bavuga ko niba impande zombi zidashyize hamwe ngo zibiganireho, ibibazo by’ubukungu, igabanuka ry’ishoramari n’izamuka ry’ibiciro bizakomeza kwiyongera.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Whatsap / Tel: +250 785 404 717
