Intambara yo muri Congo si iy’u Rwanda, Ububiligi nta soni mugira?, Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame yashinje Ububiligi kuba nyirabayazana w’ibibazo u Rwanda ruhura na byo, avuga ko byakomotse ku bukoloni iki gihugu cyagize ku bihugu bwakoronije.
Mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda bakoraniye mu nyubako y’amakoraniro izwi nka BK Arena i Kigali, baturutse impande zitandukanye z’igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko Ububiligi bwagize uruhare mu guca u Rwanda mo ibice, ati: “Agahugu gato nk’u Rwanda, kakanarucamo ibice kugira ngo rungane nako.”
Perezida Kagame yagize ati: “Ububiligi bwishe u Rwanda, bwica Abanyarwanda. Ibi byose byabaye mu mateka y’imyaka 30 ishize. Bwongeye butugarukaho, abasigaye burongera burabica.”
“Muribuka abacu twatakaje… Abagize uruhare muri ibyo byose si Abanyarwanda, ndetse n’ubu baracyadukurikirana, batubuza amahoro.”
Muri iri jambo, Perezida Kagame yagarutse cyane ku ntambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23 uri mu muryango AFC, asobanura ko ari ingaruka z’ubukoloni bw’Ububiligi bwaciyemo ibice u Rwanda.
Ati: “Iyi ntambara ya Congo abantu bayigize iy’u Rwanda, nyamara ntabwo ari iy’u Rwanda, si u Rwanda rwayitangije. Ahubwo icyo abayitangije bashaka ni cyo turwana na cyo.”
Yerekanye ko iyi ntambara ifite inkomoko mu mateka mabi y’Ububiligi yasize isambuye imbibi, bigatuma Abanyarwanda bamwe ibasinga mu bindi bihugu, aho bamwe bari gukandamizwa.
Ati: “Abantu bitwa Abanyarwanda bamwe bisanze hanze y’imipaka y’u Rwanda uko tuzi ubu, nyamara si u Rwanda rwabatwayeyo. Si u Rwanda rwajyanye Abanyarwanda za Gisoro, si u Rwanda rwabatwaye za Masisi, Rutshuru n’ahandi.”
“Iyo rero abantu bashaka kwirukana abo bantu ngo basubire aho bategetswe kuba bari, nibabanze babirukanane n’ubutaka bwabo.”
Perezida Kagame yavuze ko iyi ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo iterwa n’uko hari abaturage baho bimwa uburenganzira bwabo.
Ati: “Abantu bagomba kugira uburenganzira bwabo. Iyo utabubahaye baraburwanira.” Yongeraho ko iyo abantu bashaka kubyitirira u Rwanda, nta kindi Abanyarwanda bagira usibye kubirwanya.
Yerekanye ko ibibazo byo muri Congo byatangiye kera, haba ibiganiro by’amahoro, ariko ibyumvikanweho ntibishyirwe mu bikorwa.
Ibihugu byinshi, harimo n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), byashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce twinshi twa Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.
Gusa u Rwanda rwakomeje kubihakana, ruvuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda kubera umutwe wa FDLR ugizwe n’Interahamwe.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ibi, agaruka ku ifatwa rya Brig. Gen. Jean-Baptiste Gakwerere, umwe mu bayobozi ba FDLR, uherutse gutangwa na M23 agashyikiriza u Rwanda.
Kagame yashinje amahanga kuremerera u Rwanda ibyaha, ariko igihe kigeze kuri FDLR bakinumira.
Ati: “Abo bantu bishe abantu hano. Gakwerere yishe abantu hano, yishe abavandimwe bacu, yishe Abanyarwanda. Ariko si we wenyine, ni uko ari we wafashwe. Iyo uvuze FDLR, bahita bakubaza ngo ‘Abo bantu muvuga ngo ni bangahe?’ Ubwo se bagomba kuba bangahe kugira ngo bateze ikibazo?”
Yagaragaje ko hari ibihugu bikomeza gushyigikira izi nyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ati: “Interahamwe kuba zikiriho kuva mu 1994 kugeza ubu, mwibwira ko ari impanuka? Oya. Hari abari inyuma yazo, nk’uko hari ababiri inyuma mbere hose. Zagarutse kwica Abanyarwanda, kuko hari abazishyigikiye, barazirera, baranaziherekeza.”
Ku babakomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibera muri Congo, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakomeje gutanga impuruza, ariko amahanga ntiyabyitaho.
Ati: “Kuva kera twabwiye isi yose ikibazo cy’izi Nterahamwe, impungenge twari dufite, ibitero byagabwe ku Rwanda. Turababwira ngo: dore bateye amabombe i Kinigi, bishe abantu, bakatubwira ngo ni bake! Ubwo se bagomba kuba bangahe kugira ngo mubone ko ari ikibazo?”
“Ubu birirwa badutuka, bavuga ko intambara iri hariya muri Congo ari iy’u Rwanda, ariko bageze kuri FDLR bakabivuga buhoro, bongorera. Kubera iki? Kuko bifuza ko izo Nterahamwe zagaruka zikongera zikica Abanyarwanda!”
Ati: “Iyo bavuga M23 na AFC ngo bashyigikiwe n’u Rwanda, bageze ku Nterahamwe ntibavuge ko zishyigikiwe na Leta ya Congo! Bakavuga ko ari abantu bari aho gusa!”
Yashimangiye ko ibihugu bimwe na bimwe bifite umugambi wo gushyira u Rwanda mu kibazo, kugira ngo baruhane uko bashaka.
Perezida Kagame yashinje Ububiligi gukorana na Leta ya Kinshasa mu gusabira ibihano u Rwanda, ndetse ngo babwira isi yose kubyemera.
Ati: “Ububiligi se, nta soni mugira? Guhamagarira isi yose guteranira u Rwanda? U Rwanda uko rungana, koko isi yose igateranira kuri rwo? Ibyo ntibikwiye kuba biteye isoni ku bantu nkamwe?”
Yasoje abwira Ububiligi ko niba bushaka ko Abanyarwanda baba Ababiligi, ibyo bidashoboka. Ati: “Naho ibyo kutwitukira, natwe nubwo dufite ubushobozi butari bwinshi cyane, tuzabyihanganira!”
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
Email: rukundoalex540@gmail.com
Tel / Whatsap: +250 785 404 717
