Abadepite Batabarije Itangazamakuru Nyarwanda Ridafite Urwego Riryitaho
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda batabarije itangazamakuru nyarwanda ridafite urwego ruryitaho.
Babigarutseho ku wa 12 Werurwe, mu kiganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, ku bibazo bireba Minisiteri ayoboye biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) y’umwaka wa 2023-2024.
Abadepite bagaragaje ko itangazamakuru ryatereranwe kandi rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Berekanye ko politiki nshya igenga itangazamakuru yagombaga gukemura ibibazo biryugarije, ariko nta rwego ruzwi rubishinzwe.
Hon. Mukabalisa Germaine yagize ati: “Ubushakashatsi buheruka bwa Rwanda Media Barometer (RMB) bwagaragaje ko abagore bari mu mwuga ari 35,8%. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore bakora itangazamakuru riri ku rwego rwo hejuru.”
Mukabalisa yagaragaje ko uko imyaka ishira, itangazamakuru ry’u Rwanda rirushaho kudindira nyamara izindi nzego zitera imbere.
Ati: “Hari ibibazo by’abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi. Uko imyaka yagiye itambuka, nta ntambwe ifatika itangazamakuru ryateye.”
Hon. Mukabalisa yavuze ko nk’abadepite baganiriye n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rubabwira ko hari ibibazo biri mu itangazamakuru rudafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Ati: “RMC ntifite imbaraga zo gufunga ibitangazamakuru bidakora neza kuko itegeko ritabibemerera.”
Yavuze ko abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho nabi kuko amasezerano y’akazi atubahirizwa cyangwa ntayo banafite.
Hon. Mvano Nsabimana Etienne yagize ati: “Twaganiriye na RGB na RMC ku bijyanye na politiki y’itangazamakuru, twibaza impamvu ibitangazamakuru bishya byemererwa gukora nta gukurikiranwa.”
Yavuze ko RGB yabwiye abadepite ko politiki y’itangazamakuru atari yo ishinzwe.
Ati: “Dushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kuryigisha, ariko ibyerekeye politiki yaryo ntabwo tubifite mu nshingano.”
Hon. Mvano yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ati: “Nyakubahwa Minisitiri, ubwo se twebwe twabaza bande? Itangazamakuru ni urwego ruhari ariko rutagira urwitaho.”
Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yasobanuye ko itangazamakuru ritakiri mu nshingano za Minisiteri ayoboye, ahubwo ryimuriwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari na rwo rugomba gukemura ibibazo bijyanye na ryo.
Nyuma y’ibisobanuro bye, abadepite ntibanyuzwe. Depite Gihana Donatha yabajije Minisitiri Dr. Mugenzi ati: “Nyakubahwa Minisitiri, mubona itangazamakuru ritabareba? Muri MINALOC ni ho ryishingikirije, none politiki yaryo ibarizwa hehe niba atari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu?”
Minisitiri Dr. Mugenzi Patrice yashimangiye ko ibibazo by’itangazamakuru bireba RGB, na yo itanga raporo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.
Yijeje abadepite ko ibibazo byagaragajwe bijyanye n’itangazamakuru azabiganiraho n’inzego zibishinzwe kugira ngo bikemuke.
Yemeye ko kuba politiki nshya igenga itangazamakuru ikomeje gutinda kwemezwa, ari ikibazo azaganiraho na Minisitiri muri Perezidansi.
Yavuze ko iyo politiki yateguwe hagamijwe guhangana n’ibibazo biri muri uyu mwuga kandi itazatinda gushyirwaho.
Raporo ya RGB yo mu mwaka wa 2023 yagaragaje ko 85,7% by’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bikodesha aho bikorera, mu gihe 14,3% nta biro bifite.
