Kurwanira Goma ‘ni ikibazo cy’ubuzima cyangwa urupfu’ – FARDC

Kurwanira Goma ‘ni ikibazo cy’ubuzima cyangwa urupfu’ – FARDC
Ku wa 25 Mutarama 2025, umutwe wa M23/AFC wasabye ingabo za FARDC ziri i Goma n’aho hafi kumanika intwaro hasi mu gihe cy’amasaha 48 kugira ngo amaraso atameneka muri ako gace.

Mu gihe ibyo byabaga, Jean-Romuald Ekuka Lipopo, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yijeje abaturage ba Goma ko badashobora gutereranwa ngo bagwe mu maboko y’umwanzi.

Mu ijambo yavuze nyuma y’inama y’umutekano yabereye muri iyo ntara ku wa Gatandatu, Ekuka Lipopo yaburiye abarwanyi b’umutwe wa M23 kwirinda kugerageza kwinjira muri Goma.

Yagize ati:“ Mukomeze mumenye ko izo ngabo z’umwanzi, niba zibwira ko zizinjira mu mujyi uko zishaka nta ngorane, zizasanga abaturage bose hamwe n’abapolisi bacu ndetse n’ingabo zacu bari maso kandi zizatakaza byinshi“.

Yunzemo ati:“ Ni twe turi hano; mwatugiriye icyizere mutwemerera kuba aha, kandi nubwo twababajwe n’urupfu rwa guverineri wacu, twese turi hamwe kandi tuzakoresha imbaraga zacu zose mu kurwanira umujyi wa Goma.”

Ubuyobozi bw’akarere ka 34 k’ingabo za FARDC bwongeye gushishikariza abasirikare kwitanga no gukora ibishoboka byose barwanira ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko umujyi wa Goma.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Liyetona Koloneli Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagarutse ku gukomera ku nshingano.

Iryo tangazo ryakomeje rigira riti:“ Umuyobozi w’akarere ka 34 k’ingabo arasaba abasirikare n’abaturage bose muri rusage kwirinda gucibwa intege n’ibihuha bikwirakwizwa n’umwanzi ku mbuga nkoranyambaga.”

Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byatangaje ko ku wa Gatandatu yavuganye n’abakuru b’ibihugu byombi—Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, abasaba guhagarika intambara. Mu gihe amahanga akomeje gusaba ko intambara zihagarara.

Ku rundi ruhande, Kaja Kallas, uhagarariye dipolomasi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yasabye M23 guhagarika ibitero byayo anamagana u Rwanda arushinja gufasha uwo mutwe, nk’uko byatangajwe n’Agence France-Presse (AFP), ibyo u Rwanda rwagi ritera utwatsi.

Byari biteganyijwe ko Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kagombaga guterana ku wa Mbere, ariko inama yimuriwe ku Cyumweru kubera ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera muri iyo ntambara.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Number: +250 785 404 717

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *