Joseph Kabila agarutse mu bikorwa bya politiki? Pasiteri Paul Mukendi arabisebya

Joseph Kabila agarutse mu bikorwa bya politiki? Pasiteri Paul Mukendi arabisebya

Nk’umusesenguzi w’ibibera muri politiki, Pasiteri Paul Mukendi asaba abayoboke ba Kabila guhagarika kwirukanka inyuma y’ikirere ngo bazagarure uwahoze ari umukuru w’igihugu wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2018.

 

Mu gihe Ishyaka Front Commun pour le Congo (FCC) rigaragaza ko rishaka kubyutsa “intare yasinziriye,” Pasiteri Mukendi avuga ko ibyo ari ibyifuzo bidashoboka. Yamagana ibyitwa amagambo adafite ishingiro agurishwa abaturage, akagaragaza ko Joseph Kabila ari “ibicuruzwa bishaje,” bidashobora kongera kugira icyo byamarira Abanyekongo.

Ati:“ Kabila ntazigera asubira ku butegetsi. N’ubwo twajya mu masengesho yo mu rwego rw’umwuka, ntabwo twabona Kabila ayobora Congo. Kuri njye, Kabila yari ikosa ry’amateka. Yatuyoboye imyaka 18, kandi twabihomberamo bikomeye. Twarishyuwe cyane, ku buryo tutakwifuza kongera kubaho muri ubwo buryo. Abantu bakwiye guhagarika ibitekerezo nk’ibyo bidafite ishingiro. Kabila yibwiraga ko Tshisekedi atazasoza manda ye ya mbere, ariko yarayisoje. Ibyo nibyo bibatera guhagarika umutima. Bahangayikishwa cyane n’impinduka ku itegeko nshinga, ariko ibyo ntibyababuza ko rizahindurwa.”

Nyuma y’inama ziherutse guhuza Joseph Kabila, Moïse Katumbi, na Claudel Lubaya i Addis Ababa, hari ikigaragara ko abavuga ko batavuga rumwe na leta bashaka kwishyira hamwe kugira ngo bahangane n’umwanzi bahuriyeho. N’ubwo bishoboka ko haba inama ihuza Kabila na Fayulu, Pasiteri Mukendi nta cyo abikangamo. We asanga abibumbiye muri urwo rwego ari “itsinda ry’abatsinzwe.” Anavuga ko ibyo bari gukora ari ibikorwa by’uburyarya, bishimangira uburangare bwabo bwo gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by’igihugu.

Yongeraho ati:“ nubwo Kabila yahura na Katumbi, Lubaya cyangwa Fayulu, nta n’umwe muri bo ufite ubushobozi bwo politiki y’igihugu. Abantu bakomeye muri politiki bose bari muri Union Sacrée. Turamutse duteguye amatora uyu munsi, Kabila na Fayulu bose batsindwa. Ubu se bari mu buhungiro, kuki batagaruka gukora ibikorwa byabo byo kurwanya leta mu gihugu? Aho kuzunguza ambasade zo mu mahanga, ntawe bitera ubwoba.

Pasiteri Paul Mukendi akomeza gusobanura ko guhindura itegeko nshinga ari cyo gisubizo cyonyine cyakura igihugu mu bibazo gihanganye na byo. Uyu muyobozi ukomeye muri sosiyete sivile, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Ouragan, avuga ko gushyiraho itegeko nshinga rishya risimbura iryo ku wa 18 Gashyantare 2006 ari byo bizafasha igihugu kugera ku iterambere mu nzego zitandukanye.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *