Amerika Izahora kw’Isonga Imbere y’Ubushinwa, Perezida Joe Biden
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze disikuru isezera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, avuga ko Amerika izakomeza kuba igihugu cy’igihangange ku isi. Yagize ati: “Ubushinwa ntibuzigera buhatana na Amerika.”
Perezida Biden yavuze ko Amerika ihagaze neza kurusha uko byari bimeze mu myaka mirongo ishize. Yabitangaje mu ijambo rye ryibanze kuri politiki y’ububanyi n’amahanga, icyumweru kimwe mbere y’uko Perezida watowe, Donald Trump, asubira ku butegetsi muri Maison Blanche.
Mu ijambo rye, Perezida Biden yashimangiye ko Amerika ikomeje kuba ku isonga mu isi. Yanibukije abari aho uruhare rw’ibihugu by’Uburusiya, Ubushinwa na Irani mu bibazo by’umutekano mpuzamahanga, asaba ibihugu byo mu Burengerazuba gukomeza gushyigikira Ukraine.
Nubwo atavuze izina rye, Perezida Biden yashatse kuvuga Trump ubwo yavugaga ku bwumvikane mpuzamahanga yemeza ko bwagaruwe mu myaka ine ishize, nyuma y’igihe cy’ubuyobozi bw’umurepubulikani yaranzwe n’akajagari.
Yagize ati: “Mu myaka ine ishize, Amerika yongeye guhirimbanira intsinzi mu ruhando mpuzamahanga. Uruhare rwacu rurakomeye, abafatanyabikorwa bacu bari hamwe natwe, naho abanzi bacu barushijeho gucika intege.”
Yongeyeho ko Trump, ubwo yari ku butegetsi, yigeze gushimagiza Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin. Ati: “Igihe Putin yateraga Ukraine, yibwiraga ko azatsinda Kyiv mu minsi mike. Nyamara, kuva intambara yatangira, ninjye wenyine wabashije kujya i Kyiv. Putin ntiyahigeze.”
Biden yabaye Perezida wa mbere wa Amerika wasuye akarere k’intambara katagenzurwa n’ingabo z’Amerika, ubwo yajyaga i Kyiv mu ibanga mu mwaka wa 2023.
Mu ijambo rye, Perezida Biden yashimangiye ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo badashobora gutererana Ukraine. Ati: “Amerika yohereje miliyari z’amadolari y’inkunga ya gisirikare kuva intambara itangira mu 2022.”
Yanavuze ko Ubushinwa butazigera butambuka Amerika, yemeza ko igihugu cye kizakomeza kuba ku isonga mu isi. Yongeyeho ati: “Amerika yabashije gusubukura umubano mwiza n’Ubushinwa mu myaka ine maze ndi Perezida.”
Perezida Biden, w’imyaka 82, yasabye kandi ubuyobozi bwa Trump kuzakomeza gushyigikira ingufu zitangiza ibidukikije. Yamaganye abahakana ihindagurika ry’ikirere, avuga ko “batazi aho isi igeze.”
Ijambo rya Perezida Biden kuri politiki y’ububanyi n’amahanga rizasozwa n’irindi jambo azageza ku banyamerika kuwa Gatatu ari mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Umwanditsi: Alex RUKUNDO
