RDC: FARDC yisubije imijyi yari yarigaruriwe na M23

RDC: FARDC yisubije imijyi yari yarigaruriwe na M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zatangaje ko zisubije imijyi imwe yari yarigaruriwe n’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.

 

FARDC ivuga ko hari imijyi imwe n’imwe, irimo Ngungu – umujyi ukomeye mu karere ka Masisi hafi y’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma – yari imaze amezi ufashwe n’inyeshyamba za M23. Mu bindi bice by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, hari iyindi mijyi nayo yisubijwe na FARDC.

Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko “abagize umutwe w’inyeshyamba M23 bahagaritswe n’ingabo za FARDC.” Mu mijyi yindi yagarujwe harimo Lumbishi, Ruzirantaka, Kamatale, Bitagata na Kabingo.

“Mu duce twose twisubijwe, inyeshyamba zasubijwe inyuma,” Kaiko yabitangarije abanyamakuru ku Cyumweru, ashimira ubufatanye bw’abayobozi b’intara mu gutegura izi ngabo.

Amakuru dukesha ALJAZEERA avuaga ko n’ubwo FARDC yagaragaje intambwe yateye mu guhangana n’umutwe wa M23, biravugwa ko hari aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira mu bindi bice mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera. Mu karere ka Masisi, hari ibice bimwe bigikomeje kugenzurwa n’inyeshyamba, harimo n’agace kazwi nka “Masisi Center.”

Uburasirazuba bwa Kongo bumaze igihe kirekire burangwamo intambara, aho abarwanyi barenga 100 baturuka mu mitwe inyuranye barwanira kugenzura ibice bicukurwamo amabuye y’agaciro ari hafi y’umupaka w’u Rwanda. Kuva mu 2022, umutwe wa M23 urwanya FARDC, ibikorwa byabo byatumye abantu hafi miliyoni ebyiri bava mu byabo. Kinshasa na Loni bashinja u Rwanda gutera inkunga M23, ruyiha abasirikare n’intwaro, icyakora u Rwanda rwakomeje kubihakana.

Iyi ntambara yakomeje guteza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi ku isi. Kuva mu 1998, abantu bagera kuri miliyoni esheshatu barishwe, mu gihe abasaga miliyoni zirindwi bavuye mu byabo muri Kongo imbere mu gihugu.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *