Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa mugenzi we wa Ghana John Mahama

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kurahira kwa mugenzi we wa Ghana John Mahama

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2025, yageze mu Mujyi wa Accra muri Ghana aho yifatanyije n’abandi banyacyubahiro n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, John Dramani Mahama, hamwe na Visi Perezida we, Naana Jane Opoku-Agyemang.

John Mahama, umunyapolitiki w’ishyaka rya National Democratic Congress (NDC), yatorewe kongera kuyobora Ghana nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu. Yatsinze Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida, aharanira ishyaka rya New Patriotic Party (NPP) ryari ku butegetsi.

Mahama yatangajwe nk’uwatsinze amatora tariki ya 8 Ukuboza 2024, agira amajwi 57.4%, mu gihe Mahamudu Bawumia yagize amajwi 41.4%. Si ubwa mbere John Mahama ayoboye Ghana kuko yari yarabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Yasimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo w’ishyaka rya NPP, wari umaze imyaka irindwi ku butegetsi.

Perezida Kagame yakiriwe neza muri Ghana

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye John Mahama ubutwari bwe no gutsinda amatora. Yagaragaje ko u Rwanda na Ghana bisangiye ubushake bwo gutera imbere, anizeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Ghana mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere icyerekezo cya Afurika.

John Mahama, wari warakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo kuva ku butegetsi, yatsinze amatora nyuma y’inzira ndende yo guhatana inshuro ebyiri zitigeze zimuhira. Nyuma yo kwegukana intsinzi ku nshuro ya gatatu, yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza kuzamura ubukungu bwa Ghana no kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye.

Mu birori byo kurahira kwe, Mahama yagaragaje icyerekezo gishingiye ku mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu gifite amateka akomeye muri Afurika. Uruhare rw’ibihugu birimo u Rwanda mu kumushyigikira rwashimangiye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

 

Umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *