Kayonza: Roommate Ltd rwenga inzoga rukomeje kuzamura imibereho y’abari n’abategarugori

Kayonza: Roommate Ltd rwenga inzoga rukomeje kuzamura imibereho y’abari n’abategarugori

Uruganda Roommate Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye ruherereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza rukomeje kugaragaza imbaraga rushyira mu kuzamura imibereho myiza y’abari n’abategarugori mu kwigira.

Ubwo Ikinyamakuru Umusanzunews.rw  twageraga aho uru ruganda rukorera twaganiriye na bamwe mu bakobwa n’abadamu barukoramo bashima ubuyobozi bwuruganda kubwo kuba barabatekerejeho bakabaha akazi ndetse bagakura amaboko mu mifuka, Mukeshimana Ester w’imyaka 29, avuga ko mbere yo kuza gukora muri uru ruganda yari abayeho nabi ariko aho arugereyemo ubuzima bukaba bwarahindutse, agira ati:” Mu mezi agera kuri atanu maze hano nabashije kwigurira amatungo yo kworora, abana bange bariga neza kandi bafite ibikoresho bihagije ndetse igikomeye nuko mu mezi macye ndaba ndi kuba munzu yange bwite kubera mbifashijwemo n’uruganda.”

Yakomeje avuga asaba abana b’abakobwa kwitinyuka bagakura amaboko mu mifuka bagashirika ubute nabo bakitinyuka.

Musabye Marie Aline we amaze igihe kinini muri uru ruganda avuga ko yiteje imbere bihagije, ati:” Nari umugore utabasha kwigurira umwenda ariko mbasha kuwigurira kuva naza hano ndahembwa neza ndetse nkiteza imbere, ubu mfite inzu niyubakiye ndetse mfite n’ihene eshanu, murumva ko mbayeho neza.”

Yakomeje ashima ubuyobozi bw’uruganda uburyo rukoneje kubahinduria ubuzima muri rusange ndetse no kuba bwarabafashije kuva mu mirimo itabubahisha bakaba kuri ubu bafite akazi keza.

Twasuye kandi inyubako ikorerwamo n’uru ruganda tuganira na Ihimbazwe Paterne ushinzwe umusaruro w’uruganda( Production Manager) atubwira uburyo uruganda rukomeje kuzamura urwego rw’ubuziranenge bw’inzoga uru ruganda rwenga zirimo Nyaruka Ginger Flavour Alcolic Drink na Taraki Ginger Flavour Alcolic Drink ziboneke ari ubufatanye bw’abakozi b’uruganda bose ndetse ko ku bijyanye n’ubuziranenge bakurikiza ibipimo byashyizweho na RSB na Rwanda FDA mu rwego rwo kugirango ubiziranenge bube buri nta makemwa, yagize ati:” Hano twakira ibintu byujuje ubuziranenge gusa ni ukuvuga ibyo dukoresha birimo isukari, tangawizi n’ibindi, ibitujuje ubuziranenge ntago tubyakira kuko tubanza kubipima, ndetse buri cupa rijyamo inzoga riba ryogeje neza ndetse turabigenzura cyane.”

Avuga kandi ko imashini zose zo mu ruganda zipimwa ko zikora neza mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubuziranenge.

uru ruganda rufite inyubako zitandukanye

Ibi ni bimwe mu binyobwa byengwa n’uruganda na Roommate Ltd

Bwana Sezirahiga Evariste ushinzwe ibikorwa by’uruganda yabwiye itangazamakuru ko uruganda rwatangiye rufite abakozi 6 ariko rukaba rufite abakozi 40 bahoraho kandi bahabwa buri kimwe harimo n’ubwishingizi, gusa yakomoje ku mboganizi zirimo ku kuba hari ibikoresho bimwe na bimwe bituma akazi katagenda neza nko kubona imifuniko ipfundikira amacupa ndetse asaba Leta ko yakomeza gushishikariza abikorera ku kuba bashora imari hakaba izindi nganda zikora imifuniko ngo kuko mu gihugu hari uruganda rumwe.

Aha kandi yagarutse ku mishinga y’uru ruganda irimo kwagura ibikorwa ndetse bikaba mpuzamahanga, yagize ati” Mu bikorwa duteganya byo kwagura uruganda ni uko duteganya ko ibinyobwa byacu bizajya byambuka imipaka turateganya ko byajya bigera I Burundi no muri Uganda ariko bisaba gukora cyane.”

Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda uburyo yorohereza abantu bafite inganda mu mikorere yazo ndetse asaba abanyanyarwanda muri iyi minsi dusoza umwaka kutazasesagura cyane kuko no mu kwezi kwa mbere haba ari itangira ry’amashuri bityo bikwiye ko abantu bakwiye kwitwararika mu gihe basoza umwaka.

umusanzunews.rw 

Umwanditsi: NTIBANYURWA Christophe

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *