Malariya irica: Uburyo bwo kwirinda malariya ni uku ryama mu inzitiramibu

Malariya irica: Uburyo bwo kwirinda malariya ni uku ryama mu inzitiramibu

Jeanette, umubyeyi w’abana babiri, ya ndwaye malariya bikomeye ariko abasha kuyikira. Yatangiye kubona isomo rikomeye ku buzima bwe, asobanukirwa akamaro k’inzitiramibu no kwirinda aho imibu ikunda kuba. Nyuma yo gukira, yiyemeje gusangiza abandi ubuhamya bwe no kubakangurira kwirinda malariya hakoreshejwe inzitiramibu, isuku, no kwivuza hakiri kare.

Malariya irica, ariko bishoboka ko yakwirindwa dufatanyije mu kurwanya aho imibu ivuka no gukoresha neza uburyo bwo kuyikumira. Inkuru ye ni isomo rikangurira buri wese kwitwararika no kugira uruhare mu guhangana n’iki cyorezo cya malariya.

Nitwa Jeanette, ndi umubyeyi w’abana babiri. Mu mezi make ashize, narwanye n’icyorezo cya malariya, kandi icyo gihe ni cyo cyahinduye uko mbona ubuzima bwanjye. Ibyo nari mfite byose – imbaraga, umunezero n’ubushobozi bwo kwita ku muryango wanjye – byashize mu gihe gito cyane.

Gushakira amazi areka imbere y’umuryago inzira

Byatangiye numva mfite umuriro ukabije no kunanirwa cyane. Natekerezaga ko ari ibicurane bisanzwe, ariko ibintu byaje kuba bibi kurushaho. Narazengurutse kwa muganga, kugeza ubwo abaganga bemeje ko ndwaye malariya. Bampa imiti banangira inama yo gukoresha neza inzitiramibu yatewe umuti, nasanze nasuzuguye ingamba itari ikwiye kureberwa hasi.

Nyuma y’iki kibazo, nabonye isomo rikomeye. Ubu, nta joro rishira ntagenzuye ko abana banjye baryamye neza mu nzitiramibu. Nk’umubyeyi, nasanze mfite inshingano zo guha umuryango wanjye umutekano, harimo no gukangurira abandi kuryama mu inzitiramibu mu rwego rwo kwirinda malariya.

Uburyo bwo kwirinda malariya ku ryama mu inzitiramibu

Ubutumwa bw’ingenzi
Malariya ni icyorezo gikomeye gishobora gutwara ubuzima, ariko ishobora kwirindwa Igihe dushyizemo ubushake. Dore bimwe mu by’ingenzi buri wese yagakwiye kumenya no gukurikiza:

  1. Gukoresha inzitiramibu neza: Reba ko wakikije neza igitanda cyagwa umufariso, reba ko nta mwenge ifite, kandi ikoreshwa buri joro. Inzitiramibu yatewe umuti ni intwaro ikomeye mu kurwanya imibu itera malariya.
  2. Kurwanya aho imibu ivuka: Amazi ahagaze ni indiri y’imibu. Dukwiye kuyirinda mu ngo zacu no mu bice dutuyemo. Gutema Ibihuru byegereye ingo no gusiba ibinogo birekamo amazi na byo n’ingenzi.
  3. Kugira isuku mu rugo: Imibu ishobora kwikundira mu bice by’aho dutuye. Isuku muri buri mfuruka ni ngombwa.
  4. Kwitabira kwivuza hakiri kare: Iyo ugize ibimenyetso bya malariya – umuriro, umunaniro, umutwe udakira, no kumererwa nabi muri rusange – ni ingenzi guhita ujya kwa muganga.
  5. Gufasha abandi kumenya no kwirinda: Buri wese afite inshingano zo gukangurira abandi kwirinda malariya. Ibi bikubiyemo kubabwira  inyungu z’inzitiramibu, ubukangurambaga bwo gukora isuku no kubagezaho ubuvuzi bwihuse.

Isomo ku muryango
Malariya yanyeretse ko hari byinshi twakora ngo turengere ubuzima bwacu n’ubw’abacu. Kwirinda biruta kwivuza kandi birakorwa. Dushyize hamwe, dushobora gutsinda malariya burundu.

umusanzunews.rw

Umwanditsi: Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *